Ntukwiye kurushinga utarabaza umukunzi wawe ibi bibazo 9 by'ingenzi
Ibibazo wabaza umukunzi wawe mbere yo gushakana
Abantu benshi usanga bakundana urukundo rukaryoha kugera ubwo bafata umwanzuro wo kubana ariko nyamara bataziranye bitewe nuko hari ibibazo batagiye babazanya ngo barusheho kumenyana bikaba biri no mu bishobora gutuma hari abagera mu rugo bakabaho batishimye cyangwa se bakanatandukana.
Bimwe mu bibazo ukwiye kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mubana kugira ngo murusheho kubana muziranye ndetse no kugira icyezere cy’urukundo rwanyu rw’ahazaza.
1. Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana ?
Iki ni ikibazo abakobwa benshi bakunze kubaza abahungu mbere y’uko babana . Mu gihe ukibajije umuhungu ntuzatungurwe no kumva ibisubizo aguha bitandutakanye n’ibyo wowe wari witeze kwakira, icy’ingenzi hano ni ukumva icyo abivugaho. Akenshi abakobwa bizera ko bazashobora guhindura abagabo babo mu gihe bazaba bamaze kugera mu rugo ariko ibi siko biri kuko akenshi usanga hari ingeso umuntu atapfa guhindura. Niba umusore akubwiye ko azajya areba umupira buri gihe mu minsi y’ikiruhuko n’inshuti ze, zirikana ko muri icyo gihe biba bigoranye ko azajya akubonera umwanya kuko azajya arangiza iminsi y’akazi ubundi mu gihe mwakabaye muri kumwe abe ahugiye mu mupira.
2. Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu ?
Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.
3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga ?
Aho kugirango umubaze ku bijyanye n’amafaranga nyirizina, ushobora kubinyuza muri ubu buryo umubaza impamvu imutera kuba yakwizigamira. Ibi bikazagufasha kumenya niba hari ikintu yitaho mu buzima bwe. Bizatuma kandi umenya icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzatera imbere umuryango wanyu ukabaho neza.
4. Mubaze ku kijyanye n’imyemerere yanyu ndetse n’iyobokamana.
N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.
5. Ni hehe wumva wakwizihiriza umunsi mukuru wa Noheli, Ubunani… ?
Bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.
6. Ese wumva abana tuzabyara bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe
Uwo muzabana ni ngombwa ko umenya niba afite igitekerezo cyo kuzabyara abana. Ubu ni bumwe mu buryo buzagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.
7. Ese imibonano mpuzabitsina uyifata ute mu buzima bwawe ?
Iyi ni imwe mu ngingo zikunze guteranya ndetse no gusenya ingo zitari nkeya kubera bamwe baba batarabiganiriyeho mbere y’uko babana. Ni ingenzi rero kubaza uwo muteganya kurushinga kugirango wumve icyo abivugaho. Ni ngombwa kumenya uko mubipanga kuko usanga ari igikorwa gikorwa habaye ukumvikana ndese no kuba mufite umwanya uhagije. Ibi bizabafasha kumvikana kandi birinde ko mutabyumva kimwe.
8. Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza ?
Iki ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Ashobora kukubwira ko uburakari bwe bushira ari uko agiye muri siporo. Ibingibi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.
9. Ni gute tugiye kuzajya twuzuzanya ?
Ubwuzuzanye hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane kuko ari imwe mu nkingi zifasha kugirango urugo rukomere kandi rutere imbere. Rero ufite inshingano zo kubaza uwo muteganya kubana ku bijyanye n’ubwuzuzanye bwanyu kuko bizagufasha kumenya niba hari ibyo muzajya mufatanya mu mibereho yanyu.