Mukeba wa Al Nassr iherutse gusinyisha Cristiano irifuza Lionel Messi ikajya umuhemba umushahara wa Cristiano wiyongereyeho asaga Miliyoni 70 z'amapawundi

Mukeba wa Al Nassr iherutse gusinyisha Cristiano irifuza Lionel Messi ikajya umuhemba umushahara wa Cristiano wiyongereyeho asaga Miliyoni 70 z'amapawundi

  • Lionel Messi yahawe akazi na Al Hilal aho yazajya ahembwa miliyoni 345 z'amapawundi buri mwaka

  • Lionel Messi yahawe amahirwe yo kuba umukinnyi uhembwa menshi ku isi mu mikino yose

  • Guhangana hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kwaba kugiye kugaruka

Jan 12,2023

Umunyabigwi Lionel Messi arashakishwa n’ikipe yo muri Saudi Arabian yitwa Al Hilal ngo imuha amasezerano yatuma azajya ahembwa miliyoni 245 z’amapawundi buri mwaka nkuko amakuru avuga.

Cristiano Ronaldo bahora bahanganye yerekeje muri iki gihugu muri uku kwezi ahabwa amasezerano azajya atuma ahembwa akayabo ka Miliyoni 173 z’amapawundi buri mwaka na Al Nassr.

Ibi bivuze ko Messi aramutse agiye muri Saudi Arabia yaba arusha kure cyane umushahara mugenzi we Ronaldo.

Ronaldo kugeza ubu niwe uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino yose ikinwa ku isi.

Umushahara we,uruta uwa Mbappe,Messi,Neymar Jr na Iniesta bose ubateranyije cyane ko aribo bamukurikira.

Messi yemeye kujya muri iriya kipe yaba yanditse andi mateka nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi.

Nkuko Mundo Deportivo ibivuga, Messi ashobora guhabwa aya mahirwe yo kurusha Ronaldo umushahara mu mezi make ari imbere.

Uyu munya Argentina w’imyaka, 35 azaba arangije amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain mu mpeshyi.

Amakuru avuga ko hari ubwumvikane bwabayeho hagati y’impande zombi ko uyu munyabigwi azongera amasezerano.

Al Hilal niwe mukeba wa mbere wa Al Nassr muri Saudi ndete buri mwaka bakina "Riyadh derby"iba ikoemye.

Messi yemeye,yarusha miliyoni 70 Ronaldo ku mushahara yemerewe guhabwa.

Al Hilal ishaka Messi iri ku mwanya wa 3 muri Saudi Pro League,irushwa amanota 3 na Al Nassr ya mbere.