Umusore akomeje guca ibintu nyuma yo kwishyura asaga miliyoni 15RWF kugirango ase n'imbwa bubwa - VIDEO

Umusore akomeje guca ibintu nyuma yo kwishyura asaga miliyoni 15RWF kugirango ase n'imbwa bubwa - VIDEO

Jan 12,2023

Uyu musore uzwi nka Toco cyangwa Toko ubu avuga ko yishimye kandi inzozi ze zabaye impamo nyuma yo gukoresha umwambaro utuma asa n'imbwa bubwa wamutwaye akayabo gasaga miliyoni 15RWF.

Uyu musore ni umuyapani. Yahaye akazi kompanyi ikora imyambaro ikoreshwa mu cinema yo mu Buyapani kugirango bamukorere imwambaro utangaje utuma asa nimbwa iyo awambaye.

Ashobora kugenda nk'imbwa, kurira mu dusahani imbwa ziriramo no gukora utuntu tumwe na tumwe dukorwa n'imbwa.

Gusa uyu musore avuga ko n'ubwo akora ibi nta n'umwe wo mu muryango we ubizi ndetse n'incuti ze nta n'umwe uzi iby'uyu mwambaro kuko atinyako babimenye bamwita umurwayi wo mu mutwe.

Abajijwe impamvu yahisemo gusa n'imbwa Toko yagize ati: "Nahisemo uyu mwambaro kuko iyo nywambaye ntawantandukanya n'imbwa isanzwe. Ubusanzwe nkunda inyamanswa z'amaguru 4 cyane cyane izigaragara neza. Muri zo natekereje ko inini muri zo yaba nziza kurushaho, kandi ko byanyorohera kwisanisha nayo. Nguko uko nahisemo kuba imbwa"

Kompanyi yakoze uyu mwambaro nayo yavuze ko byagoranye cyane kuwukora gusa bikarangira babigezeho nyuma yo gufata amafoto yo mu buryo bunyuranye y'imbwa.

Ubu uyu musore akomeje gukurikirwa n'abatari bake kubera amashusho ashyiraho ari imbwa bubwa ndetse kugeza ubu ntawe uzi isura ye ya nyayo cyangwa izina rye.

REBA UKO ABA YITWAYE HANO: