Ikipe ya Morocco ntizitabira CHAN2023 ibura amasaha make ngo itangire
Morocco yavuze ko itazitabira CHAN kubera ko itabonye uburyo bwo kugera muri Algeria
Ikipe y’igihugu ya Maroc yatangaje ko itazitabira irushanwa rya CHAN 2023 kubera impamvu za dipolomasi ziri hagati y’ibihugu byombi.
Harabura amasaha make gusa ngo irushanwa rya CHAN 2023 ritangire muri Algeria guhera ku wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2023, ariko uyu munsi Maroc yavuze ko itazaryitabira.
Maroc ivuga ko imaze igihe kinini yarandikiye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kugira ngo izoroherezwe kugera muri Algeria n’indege yayo yihariye, ariko ntiyigeze ibona igisubizo nk’uko yabigaragaje mu itangazo yashyize hanze.
Yagize iti “Ikipe ntabwo yabonye uburyo bwo kugera mu Mujyi wa Constantine kwitabira CHAN izaba iri kuba ku nshuro ya karindwi, kugira ngo ibashe guhagarara ku gikombe ifite inshuro ebyiri ziheruka. Impamvu yabiteye ni uko indege zacu zabuze uburenganzira bwo guhaguruka i Rabat.”
Yakomeje igira iti “Mu nama Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc ryakoze ku itariki 22 Ukuboza 2022, twasabye uburenganzira CAF ko yadufashe tukabona uburyo tugenda, ariko badusaba kugaragaza uburyo bwo kugenda, ariko igisubizo cya nyuma cyarabuze.”
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakomeje gukorera imyitozo iwabo harimo n’imikino ibiri ya gicuti yakinnye na Ethiopia, izi ko isaha iyo ari yo yose yabona uburenganzira igahaguruka tariki ya 10 Mutarama 2023, ariko ntibyakunda.
Maroc ifite ibikombe bibiri bya CHAN biheruka, ntiyishimiye ko igihugu gituranyi cyayo, Algeria, cyabujije ingendo z’indege zikigeramo zivuye ako kanya muri ubu Bwami kubera impamvu za dipolomasi bifitanye.
Ibi byatumye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF) rivuga ko ikipe yabo ishobora kutitabira CHAN 2023 niba idashobora gufata indege ihita iyigeza i Constantine ahazakinirwa imikino yayo.
Ku ruhande rwa Algeria, naho nta bundi buryo bwo koroshya ingamba zafashwe burashyirwaho.
Maroc ni yo ifite igikombe giheruka, ndetse ni yo ifite agahigo ko kwegukana CHAN nyinshi kuko inganya ebyiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.