Ntibisanzwe: Umusore w'imyaka 17 yateye inda abakobwa 10 muri gahunda y'umushinga utangaje

Ntibisanzwe: Umusore w'imyaka 17 yateye inda abakobwa 10 muri gahunda y'umushinga utangaje

Jan 14,2023

Polisi yo mu ntara ya Rivers muri Nigeria yatangaje ko yafunze umwana w’imyaka 17 akekwaho icyaha cyo gutera inda abakobwa 10 yasambanyije.

Uyu mwana w’umuhungu witwa Noble Uzuchi bivugwa ko yabifashijwemo n’uwitwa Chigozie Ogbonna w’imyaka 29 bafatanyije uruganda rw’abana.

Abagore babiri nabo bakekwa muri iyi dosiye barimo Favour Bright na Peace alikoi w’imyaka 40.

Aba bantu 4 bivugwa ko bakora ubucuruzi bwo gucuruza abana ahitwa Ikwerre.

Polisi yavuze ko abakobwa 10 batewe inda na Uzuchi batabawe.

Polisi ya Rivers yavuze ko kuwa 7 Mutarama 2023 ahagana saa kumi 45 aribwo bageze ku nzu ebyiri zarimo aba bana b’abakobwa batewe inda n’iriya ngimbi.

Uzuchi na Ogbonna binjiye muri uyu mushinga nk’abakozi bashinzwe gutera inda abakobwa b’abangavu kugira ngo haboneke abana bo kugurisha.

Iringe Koko umwe mu bapolisi yavuze ko mu iperereza bakoze bavumbuye ko umukobwa wese utewe inda akabyara,umuyobozi w’urugaga amwambura umwana akamwishyura ama Naira ibihumbi 500 ni ukuvuga 1,187,609RWF.

Aba bavuga ko abana babyarirwa muri izo nzu ebyiri hanyuma bagahita bagurishwa.