Ikipe ya Morocco byarangiye yitabiriye Chan2023

Ikipe ya Morocco byarangiye yitabiriye Chan2023

Jan 14,2023

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc yavuze ko amaherezo ikipe y’igihugu cyabo izitabira Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022)cyatangiye muri Algeria.

Ibi bije nyuma yo gutangaza ku wa kane ko iki gihugu gihagaritsekuzitabira iri rushanwa kubera ko ikirere cya Algeria gifunze ku ndege za Maroc.

Iyi Minisiteri yagize ati: "Ikipe y’igihugu ya Maroc izahaguruka ejo [kuri uyu wa Gatandatu] yerekeza muri Algeria kwitabira CHAN._ Guhaguruka bizabera ku kibuga cy’indege cya Salé."

Ku wa kane mu gitondo, Federasiyo ya Maroc (FRMF) yatangaje ko ihagaritse ikipe yayo kwerekeza muri CHAN kubera ko "uruhushya rwa nyuma rw’indege ya Royal Air Maroc (RAM),itwara amakipe y’igihugu y’umupira wamaguru ya Maroc rutemejwemu rugendo rwo kuva Rabat kugera i Constantine.

Abajijwe nimugoroba,Perezida wa FRMF yagize "iracyategereje uruhushya rwo kuguruka".

CAF yari yabwiye Maroc kuwa 22 Ukuboza ko yemerewe kuguruka yerekeza muri Algeria.

Algeria yafunze ikirere cyayo ku ndege zo muri Maroc yaba iza rusange n’iza gisirikare kuwa 22 Nzeri 2021 nyuma y’umwuka mubi wadutse hagati y’ibihugu byombi.

Maroc niyo iheruka gutwara ibikombe bibiri bya CHAN biheruka muri 2021 na 2018.

Mu mukino ufungura iri rushanwa,Algeria yari mu rugo,bigoranye yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe kuri penaliti na Aimen Mahious kuri penaliti ku munota wa 57.