USA yabwiye RDC uburyo bworoshye bwayifasha gukemura ikibazo cya M23
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yasabye RDC kugira uruhare mu gutuma amasezerano ya Luanda yubahirizwa kuko ngo nibyo byayifasha gukemura ikibazo cya M23.
Ibi byavugiwe mu kiganiro Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi,yagiranye na Blinken kuri uyu wa Gatandatu.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi nibyo byatangaje iby’icyo kiganiro cyakorewe kuri telefone, icyakora ku ruhande rwa Amerika ntacyo batangaje.
Congo ivuga ko Tshisekedi na Blinken baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, bagaruka ku ntambara ya M23.
Amerika yijeje Congo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu mu biganiro byabereye i Luanda mu Ugushyingo umwaka ushize, ishyirwe mu bikorwa.
Mu myanzuro ya Luanda harimo gusa M23 kurambika intwaro hasi no kuva mu duce yafashe, kwambura intwaro no gucyura abarwanyi ba FDLR, ADF, RED Tabara n’indi mitwe, gucyura impunzi zose zirimo abanye-Congo bamaze imyaka isaga 25 mu bihugu bituranye n’icyo gihugu n’ibindi.
Umutwe wa M23 uherutse kuva mu duce turimo Kibumba na Rumangabo wari warafashe, uhasiga ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Luanda.