Abasore: Ntuzakore ikosa ryo kwandikira umukobwa mukundana rimwe muri aya magambo ukoresheje ubutumwa bugufi(sms)
Ubutumwa udakwiye koherereza umukunzi wawe
Ibyo ugomba kwirinda gukorera umukobwa ukunda
Ni ngombwa ko abasore bamenya amagambo bakoresha bandikira ubutumwa bugufi abakunzi babo ndetse bakanamenya nayo bagomba kwirinda kugira ngo batangiza urukundo rwabo.
Ni ingenzi ku mukobwa kumenya icyo ukwiye kuvuga n’igihe cyo kukivugira mu gihe wandikiye umukunzi wawe ubutumwa kuri telefone no ku mbuga nkoranyambaga kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe kikamurakazandetse ukaba washyira iherezo ku rukundo rwanyu nk'uko urubuga Elcrema rubivuga.
Dore amagambo n'imvugo umusore adakwiriye gukoresha na gato mu butumwa bugufi aha umukobwa bakundana:
1. Ndagukunda’ (ku nshuro ya mbere).
Biraryoha cyane kubwira umukunzi wawe ko umukunda kuko bimwongerera icyizere n’urukundo kuri wowe kandi bikamunezeza cyane. Jya ukunda kubimubwira muri kumwe muvugana ndetse no mu butumwa umwandikira nta kosa ririmo rwose. Ariko musore, uzirinde kuba wabwira umukobwa ko umukunda mu butumwa umwandikira kuko burya bigaragara nk’aho uri umusore w'umunyabwoba cyangwa se w'amasoni soni kandi ibi ntibikwiye ku musore urimo gutereta. Byaba byiza cyane ubimubwiye muri kumwe murebana mu maso.
2. Kumwoherereza ‘screenshoots’ z’ibiganiro bya kera umwemeza ikosa.
Uretse kuba ibi byagaragariza umukunzi wawe ko ubika inzika, byanaguteza ibibazo kuko kubika ibiganiro byarangiye kera bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko byatuma ugarura n’ibibazo byakemutse kera kandi abakobwa benshi muri kamere yabo bakunda gufata ama ‘screenshootsi’. Uzirinde koherereza umukobwa mukundana screenshoots z’ibiganiro mwagiranye hambere kuko hari ikibaye ako kanya ushaka kumwereka uko ari mu mafuti gusa.
3. Uri kunyicaho?
Ukabona umusore yandikiye umukobwa bakundana iri jambo ntanashaka kongera kwandika! Ubutumwa bubaza iki kibazo ntibuteye agahinda ahubwo buratangaje. Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe musore. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho.
4. Ndakubona!
Ibi abasore bakunda kubikora nk’iyo bagiye ahantu bakahabona abakunzi babo nabo bariyo ariko bakirinda kubiyereka ahubwo bakohereza ubutumwa buvuga ibi. Musore mwiza, niba ubonye umukunzi wawe ahantu utatekerezaga ko muhahurira, icya mbere ukwiriye gukora ni ukugera aho ari niba bigushobokera ukamusuhuza, ukamwiyereka akanamenya ko nawe uhari kuko kumuha ubutumwa umwereka ko ubona aho ari byatuma akeka ko umushyiraho za maneko ahubwo.
5. Wari uri mu biki?
Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze. Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n’ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.
6. Birarangiye!
Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw’urukundo rwanyu ruhagarara. Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n’umukobwa mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho.
7. Tugomba kuganira.
Niba utinyuka koherereza umukobwa mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyesha ko byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk’inkurikizi zabyo n’ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk’impuruza ubundi kandi ryumvikana nk’iritagira ibiganiro byiza.
8. Ese koko urankunda?
Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane. Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.