Ian Kagame mu basirikare barinda Perezida Kagame
Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame,yagaragaye mu barinda se nyuma y’amezi make ahawe ipeti rya sous lieutenant.
Uyu musirikare ukiri muto, aheruka kwinjira igisirikare tariki 04 Ugushyingo, 2022 ubwo we na bagenzi be barahiriraga kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, RDF.
Nyuma y’igihe gito, yashyizwe mu mutwe w’abarinda Umukuru w’Igihugu uzwi nka Republican Guard.
Amafoto yagiye hanze kuri iki cyumweru, agaragaza Ian Kagame yambaye ikote ry’umukara, ishati y’umweru na karavati, ndetse yambaye ibikoresho by’itumanaho, ari mu basirikare barinze Umukuru w’Igihugu mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru wo gusengera igihugu.
Ian Kagame yize mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Mbere yo kujya mu gisirikare, yari yarasoje amasomo mu 2019 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
SRC: Umuseke