RDC: Igisasu cyaturikiye mu rusengero gihitana abagera kuri 5

RDC: Igisasu cyaturikiye mu rusengero gihitana abagera kuri 5

Jan 16,2023

Abantu barenga 5 bapfuye abandi barenga 15 barakomereka ubwo igisasu cyaturikiraga mu rusengero rwa Communauté des Églises Pentecôtistes du Congo (CEPAC) mu gace ka Kasindi muri Kivu y’Amajyaruguru hafi y’umupaka wa Uganda.

Reuters ivuga ko iki gisasu cyaturitse kuri iki Cyumweru bikekwa ko cyaturikijwe n’intagondwa zo mu idini ya Islam.

Umuvugizi wa gisirikare,Anthony Mualushay yavuze ko iki gisasu gishobora kuba cyaturikijwe n’intagondwa za Allied Democratic Forces (ADF),zishamikiye kuri IS.

Anthony Mualushay yabwiye Reuters ko nubwo umutekano wakajijwe muri aka gace ariko iki gisasu cyaturikiye mu materaniro cyatewe n’abashobora kuba ari ADF.

Ibinyamakuru byo muri RDC bivuga ko umubare nyawo w’abahitanywe n’iki gitero utaramenyekana, icyakora bavuga ko benshi bashobora kuba baburiyemo ubuzima.

Umuturage utuye Kasindi, Alain Kitsa yabwiye Reuters kuri Phone ati " Mvuye ahabereye guturika,nabonye imirambo y’abana myinshi iryamye hasi.

Iyi ni inshuro ya mbere ADF yaba yatatse Kasindi kuva yagera muri aka gace mu mwaka wa 2014.

Igisirikare cya Congo (FARDC) cyasabye abaturage ba Kasindi kwirinda guhagarara ahantu mu matsinda mu rwego rwo kwirinda ko hagira ikindi gikorwa cy’iterabwoba kiba.

Leta yatangaje ko inzego z’ubutabazi zahise zihagera kugira ngo abakomeretse bahabwe ubuvuzi.

Tags: