Ntibisanzwe: Umugabo yihinduye umukobwa ajya gusaba akazi mu rugo rw’uwo bahoze babana bakanabyarana. Reba ikintu gitangaje cyabaye

Ntibisanzwe: Umugabo yihinduye umukobwa ajya gusaba akazi mu rugo rw’uwo bahoze babana bakanabyarana. Reba ikintu gitangaje cyabaye

Jan 18,2023

Ni inkuru itangaje ariko yagizwe impano n’umugabo watetse imitwe kugira ngo abone akazi mu rugo rw’umugore bahoze babana ndetse bakanabyarana. Uyu mugabo byamwanze mu nda ashaka kwirerera abana ari umukozi wabo.

Uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku mazina ya Mrs DoubtFire, akomoka mu gace ka Lusaka Mtendere, yigize nk’umugore ahindura ibimuranga kugira ngo abone akazi ko gukora mu rugo rw’uwamutaye.

Mu gihe cy’amezi atanu gusa ubuzima bwanze no kwihanga bimunaniye, ni bwo uyu mugabo usanzwe witwa Christopher Mukutigwa w’imyaka 29 y’amavuko yatekereje guhimba buri kimwe cyamurangaga, yitera amarangi (Maker up), yambara nk’abagore ndetse atangira no gutambuka intambuko zabo, ubundi ajya gusaba akazi ko kurera abana babiri bari hagati y’amezi 6 ndetse n’imyaka 5.

Uyu mugabo wahinduye amazina akitwa Mrs Doubtfire, yagiye gukora mu rugo rw’umukobwa bahoze bakundana ndetse binavugwa ko bari barabanye na mbere akabikora agamije kugira ngo abone ukuntu agumana n’abana be bafitwe n’uwo mugore anabarere.

Ubwo yari mu rugo ni bwo byaje kumenyekana ko ari umugabo maze amakuru ye ahabwa inzego z’umutekano muri Kenya.

Umuvugizi wa Polisi, Rae Hamoonga, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo kugerageza gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 19.

Yasabye abantu bose bagerageza guhindura imico yabo cyangwa n’ukundi kuntu baremwe bagamije kwiba no kwambura ko babireka.

Inkomoko: http://trendinginkenya.com/