Gen. Muhoozi umuhungu wa perezida Museveni yongeye kuvuga ko uko byagenda kose azayobora Uganda

Gen. Muhoozi umuhungu wa perezida Museveni yongeye kuvuga ko uko byagenda kose azayobora Uganda

Jan 18,2023

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko afite umugambi wo kuyobora Uganda.

Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yashimangiye ko byanga byakunda azayobora Uganda.

Ati: "Amahirwe atonesha abana b'Imana! Umunsi umwe nzaba Perezida wa Uganda!"

Si ubwa mbere uyu musirikare usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye agaragaza ko yifuza kumusimbura ku butegetsi, dore ko yatangiye kugaragaza ku mugaragaro ko afite uwo mugambi kuva mu mwaka ushize wa 2022.

Abakurikiranira hafi Politiki ya Uganda bavuga ko nta gihindutse Muhoozi ashobora kwiyamamariza kuyobora Uganda mu myaka itatu iri imbere, mu gihe se Museveni yaba yemeye kumuha rugari ntiyiyamamaze.

Gen Kainerugaba mu bundi butumwa buri muri bwinshi yaraye yanditse kuri Twitter ye, yasabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko yakongera kumusubiza inshingano zo kuba Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Ati: "UPDF iracyari Igisirikare cyanjye. Afande Mzee, ndashaka gusubirana Igisirikare cyanjye."

Muhoozi yatangaje ko yifuza kongera kuyobora Ingabo za Uganda, nyuma y'uko mu Ukwakira umwaka ushize ari bwo se yamwambuye inshingano zo kuba Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Icyo gihe yahise asimburwa na Lt Gen Kayanja Muhanga wari usanzwe ari Umuyobozi wa Brigade y'Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi.

Muhoozi wahise uzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali, yirukanwe na se nyuma yo gutangaza ko we n'Ingabo yari ayoboye bitabasaba ibyumweru bibiri ngo babe bafashe Umujyi wa Nairobi.

Ni amagambo yatumye abanya-Kenya bagaragariza uburakari bwinshi Uganda, biba ngombwa ko Museveni asaba imbabazi mu cyimbo cy'umuhungu we.