USA: Abantu basaga 8 barasiwe mu birori byo kwibuka Martin Luther King

USA: Abantu basaga 8 barasiwe mu birori byo kwibuka Martin Luther King

Jan 18,2023

Byibuze abantu umunani bakomerekeye mu iraswa ryabereye mu birori byabereye muri Leta ya Florida yo muri Amerika mu rwego rwo kwibuka impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Dr. Martin Luther King, Jr. mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ushize.

Iraswa ryabereye muri Ilous Ellis Park muri Fort Pierce nk’uko ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza.

Umwe mu bahohotewe yakomeretse bikabije abandi bane harimo n'umwana bakomereka byoroheje ubwo bagerageza kuva muri ako gace.

Abayobozi bavuze ko abantu barenga 1.000 bari bitabiriye ibirori.

Ibiro by'umugenzacyaha waho byavuze ko kurasa byatangiye nyuma yo kutumvikana ariko ntibivuga niba hari abakekwaho icyaha bafunzwe.