Gakenke: Hatahuwe abantu babiri bari bafungiye mu rugo rw'umuturage umwe azirikishije iminyururu
Mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bahasanze abaturage babiri bari baziritse barimo uwari uzirikishije iminyururu n’ingufuri, aho bivugwa ko uru rugo ari urw’umuvuzi gakondo wabavuraga imyuka mibi yabasaritse.
Abasanzwe muri uru rugo ruherereye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, barimo umuhungu witwa Emmanuel Uwimpuwe w’imyaka 26 y’amavuko.
Uyu muhungu ukomoka mu Mujyi wa Kigali, bamusanze aziritse ku kiraro, n’iminyururu ndetse n’ingufuri ku buryo n’amaboko ye yari yaratangiye kwangirika kubera uburyo bari baramukanyagiye ku kiraro kiri mu rugo rw’uyu muturage bivugwa ko ari umuvuzi gakondo.
Nanone kandi muri uru rugo hari harimo umukecuru witwa Soline Mukamusoni w’imyaka 60 y’amavko we waje aturuka mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke.
Aba bombi babasanze mu rugo rw’uyu muvuzi gakondo witwa Bizimana Claver wiyita ko ari umuvuzi gakondo, wavuze ko yari ari guha ubuvuzi aba baturage.
Evergiste Gasasa uyobora Umurenge wa Muhondo uherereyemo urugo rw’uyu muvuzi gakondo, yatangaje ko amakuru yatanzwe, avuga ko aba baturage bari bamaze ibyumweru bibiri muri uru rugo.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo yavuze ko nyiri uru rugo basanzemo abaturage baboshye “yavugaga ko yari ari kubavura imyuka mibi.”
Ubwo aba bantu batahurwaga, uyu muvuzi gakondo yahise atabwa muri yombi, akaba acumbikiwe kuri polisi ya Rushashi, naho uwari uzirikishije iminyururu we akaba yahise abohorwa.
Abavuzi gakondo bagiye bavugwaho ibikorwa nk’ibi bihonyora uburenganzira bw’abantu, bakazirika abaturage baba bafite uburwayi babazaniye byumwihariko aba bafite ibibazo byo mu mutwe.
Inzego z’ubuzima na zo zakunze gukangurira abaturage guca ukubiri no kujya kwiyambaza abavuzi gakondo kuko uretse kuba ubuvuzi bwabo butizewe ariko buba bunashobora kuviramo impfu abantu babo.