Kigali: Yabeshye umugore we ko agiye gukorera mu ntara ajya gusambana n'umukozi wabo wo mu rugo. Reba ibimubayeho

Kigali: Yabeshye umugore we ko agiye gukorera mu ntara ajya gusambana n'umukozi wabo wo mu rugo. Reba ibimubayeho

Jan 18,2023

Umugore wo mu Murenge wa Kigali mu Mujyi wa Kigali yaguye gitumo umugabo we aryamanye n’umukozi wo mu rugo rwabo, mu gihe yari yamubwiye ko agiye gukorera mu Ntara.

Ahagana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, nibwo uyu mugore yafashe umugabo we yagiye gusambanira n’umukozi mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Yahise atabaza, anahamagaza kwa sebukwe baze birebere ayo mahano.

Abatangabuhamya babwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yabeshye umugore we ko yagiye gukorera mu Ntara, ariko umuturanyi wabo aza kubimenya aramumenyesha.

Umwe yagize ati "Twe tubonye gusa umugore ari gusakuza cyane, nibwo duhuruye ahita atubwira ko umugabo we ari gusambana n’umukozi wabo mu kumba k’umukanishi uba aha hepfo, noneho nibwo atangiye kuvuga ngo agiye kubibwira kwa sebukwe abandi bantu bari kumubuza."

Uwitwa Habiyambere Olivier yavuze ko uyu mugore yababwiye ko uwo mukozi wabo yari amaze iminsi ine yaratashye, ndetse yari kuza ku kazi bukeye bwaho.

Ati "Yababaye cyane ngo ariko urebye yababajwe n’uko umugabo we amuca inyuma agasambana n’umukozi wabo ndetse agiye kwigendera kuko atazi uburyo ashobora kubana n’umugabo usambana n’abakozi."

Uyu mugore wirinze kugira byinshi atangaza yavuze ko ibye n’umugabo we birangiye ndetse agiye kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo agane inkiko asabe gatanya, kuko atari inshuro ya mbere amufashe amuca inyuma.