Goma: Abigaragambyaga bamagana ingabo za EAC bahuye n'akaga gakomeye. Uko byari byifashe
Ubwo Polisi ya Congo yarasaga ibyuka biryana mu maso, abanyamakuru batatu bakomeretse bikomeye abandi barafatwa bajya guhatwa ibibazo.
Freddy Ruvunangiza ukorera ikinyamakuru LA PLUNNELLERDC na Justin Kabumba wa 24 mu Mujyi wa Goma bari mu batawe muri yombi.
Ni mu gihe abakomeretse ari uwitwa Merveille Kiro ukorera Blessing Fm y’i Goma, Ali Asanka Darius ukorera Ijwi rya Amerika(Kinyarwanda) na Héritier Munyafura ukorera Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Ubwo abigaragambyaga bashakaga kwinjira ku ngufu mu biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu nibwo aba banyamakuru bakomeretse, havugiye n’amasasu ya nyayo yabashije gutatanya insoresore zari zarubiye.
JED ( Journaliste En Danger) yasabye Leta ya Congo gucunga umutekano w’abanyamakuru no kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.
Abanyamakuru muri Kivu y’Amajyaruguru bamaganye ibikorwa bya Polisi ya Congo basaba ko bagenzi babo bafungurwa vuba na bwangu abandi n’abo bakavuzwa na Leta.
Imyigaragambyo yo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, Leta yari yatangaje ko uzayishoramo wese azahura n’akaga ndetse n’urukuta rw’amategeko.
Muri iyi myigaragambyo yamagana ingabo za EAC zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo hiyambajwe ingabo zidasanzwe zo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu.