Bijoux yyibarutse ubuheta

Bijoux yyibarutse ubuheta

  • Bijoux yabyaye umwana we wa Kabiri

Jan 19,2023

Munezero Aline wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko Filime y’uruhererekane izwi nka Bamenya akinamo yitwa Bijoux yibarutse umwana wa kabiri amakuru amaze igihe yaragizwe ibanga rikomeye.

Bijoux yibarutse uyu mwana nyuma y’amakuru yavuzwe y’uko yatandukanye na Lionel Sentore bari barakoze ubukwe muri Mutarama 2022.

Nta byinshi byigeze bivugwa ku gutandukana kwa bo cyane ko bo birinze kuba babivugaho byinshi.

Nyuma ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Bijoux atwitwe ariko akaba yarabigize ibanga rikomeye cyane.

Amakuru yamenyekanye ni uko Bijoux yibarutse mu mpera z’umwaka ushize ariko akaba yarabigize ibanga cyane atifuza ko abantu babimenya.

Ndetse bivugwa ko uyu mwana yabyaye atari uwa Lionel Sentore bari barakoze ubukwe ndetse n’amakuru adafitiwe gihamya neza ni uko uwo babyaranye bari basanzwe ari inshuti na mbere y’uko akora ubukwe.

Mu butumwa ejo yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram ariko agahita abusiba, Bijoux yashyizeho amaboko abiri y’abantu bambaye isaha iherekezwa n’amagambo avuga ko umuntu akwiye kubana n’umuntu umwumva akamuha agaciro.

Ati "teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe."

Byateye benshi urujijo aho bitazwi niba ari ubutumwa yageneye uwahoze ari umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya, gusa bivugwa ko yaba ari umugabo babyaranye yabwiraga ndetse n’ayo maboko yambaye isaha akaba ari ayabo.

Bijoux ubwo yakoraga ubukwe na Lionel