Duhombye undi musore - Amafoto ya Davis D akomeje kuvugisha benshi - AMAFOTO

Duhombye undi musore - Amafoto ya Davis D akomeje kuvugisha benshi - AMAFOTO

  • Davis D yashyize hanze amafoto yambaye nk'abakobwa

Jan 19,2023

Ni imwe mu mafoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yayaherekeje ijambo ryo mu rurimi rw’igifara " je m’en fous" bisobanuye ngo Simbyitayeho.

Imwe muri aya mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’uwiyise NO-BRAINER ayiherekeza amagabo agira ati "Duhombye undi musore mutabare".

Ibitekerezo byatangiye kwisukiranya bibaza ibyaba byabaye kuri uyu muhanzi usanzwe uzwiho udushya mu guhimba imideli cyane cyane iyo kwiyambarira, byatumye yambara akenda gato ko hejuru kazwi nk’aga crop top gasanzwe kambarwa n’abakobwa akanagaragaza igice gito cy’inda ye ahagana ku mukondo.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe kuri iyi foto, hari abatangiye kwibaza niba Davis D nawe yaba ari umwe mu bakundana bahuje ibitsina, nyuma y’amashusho y’umunyamideli Turahirwa Moses yagiye hanze arimo kuryamana n’abagabo bagenzi be, waje no kubyiyemerera ko ari we ugaragara muri ayo mashusho.

Gusa kuri Davis D, ibi ntiwabigenderaho ngo uhite wemeza neza ko nawe yaba ari umwe mu bakundana bahuje ibitsina, kuko uyu muhanzi azwiho udushya twinshi dukunda ku muranga cyane cyane iyo hari indirimbo ashaka kwamamaza.

Uyu muhanzi afite indirimbo nshyashya yise Truth or dar, imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi ijana na cumi ku rubuga rwa youtube mu minsi isaga 7.

 

Tags: