Kigali: Umukobwa yaryamanye n'abagabo 2 birangiye banga kumwishyura nk'uko bari babisezeranye. Reba ikintu gitangaje yakoze
Mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama haravugwa inkuru y’Umukobwa usanzwe ukora umwuga wo kwicuruza wakuyemo imyenda kubera ko abagabo baryamanye banze kumwishyura amafaranga bari bumvikanye.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Rutoki aho uyu mukobwa yaje kuryamana n’abagabo babiri maze bumvikana amafaranga, abagabo basoje gukora ibyo bakoraga banga kumwishyura.
Umwe muri aba bagabo akimara kwanga kwishyura amafaranga, umukobwa yahise arwana nawe bigera aho akuramo imyenda yari yambaye maze abaturage barahurura, barwana no kumwambika imyenda ngo adakomeza gusebera imbere y’imbaga yari yahuruye.
Abaturage baganiriye na BTN TV ducyesha iyi nkuru bavuze ko igikorwa uyu mukobwa yakoze kigayitse, dore ko ngo asanzwe anafite umwana bityo akaba yasebeje ababyeyi bagenzi be kubera kwiyandarika.
Uyu mukobwa wari wanze gusohoka mu kabari yarimo, ngo yavugaga ko atari bugasohokemo atabonye ibihumbi ijana abo bagabo bamugombaga.