Fridaus yongeye gushyira mu majwi Ndimbati babyaranye

Fridaus yongeye gushyira mu majwi Ndimbati babyaranye

  • Ndimbati ngo yanze gutanga indezo ku bana yabyaranye na Fridaus

Jan 19,2023

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye ku mazina ya Ndimbati muri sinema nyarwanda, yongeye gushyirwa mu majwi na Fridaus babyaranye ko yanze gutanga indezo ku bana babyaranye.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya MIE Empire kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 Fridaus yatangaje ko Ndimbati yanze gutanga indezo z’abana be, aho avuga ko ahangayikishijwe n’imibereho yabo.

Fridaus akomeza avuga ko mu bintu urukiko rwanzuye ko nta ndezo z’abana bigeze batekerezaho ndetse ko ataniteguye kujya kuregera indezo z’abana.

Akomeza avuga ko kuva Ndimbati yafungurwa yamuhaye amafaranga agera ku bihumbi mirongo irindwi gusa mu byiciro bibiri.

Nyuma yo kubona ko Ndimbati nta gahunda yo gutanga indezo ku bana afite, byatumye Fridaus afata umwanzuro wo kutazongera gutuma se w’abo ajya kubasura ngo kuko ntiyitaye ku mibereho yabo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco ku byaha yari akurikiranyweho rusaba ko ahita arekurwa.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishije uru rubanza ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye gufungwa imyaka 25.

Tags: