Dore ibimenyetso 6 byakwereka ko uri mu rukundo rw'umwimerere

Dore ibimenyetso 6 byakwereka ko uri mu rukundo rw'umwimerere

Jan 20,2023

Urukundo rugira umwihariko ndetse rukagira ibiruranga. Abahanga bavuga ko urukundo rugira ayaryo kubera gushoberwa mu gihe babonye ibidasanzwe cyangwa abahungabanyijwe naryo.

Buri wese iyo akiri umwana yarotaga kuzagira umuryango mwiza, arota kuzagira umugore cyangwa umugabo umukunda ubundi bigahindurwa n’iminsi cyangwa igihe. 

Umuntu wese uvuga ko yababajwe n’urukundo aba yanarigeze kugira igihe cyiza mu rukundo hamwe n’uwo yita ko yamuteye agahinda cyangwa watumye aruvuma.

Hari byinshi bituma umuntu atinya urukundo bigatuma aruhunga cyangwa bigatuma aruhungira kure.

Ibirango 6 by’urukundo rw’ukuri abantu bakwiriye kumenya bakanagenderaho

1. Wumva utekanye cyane iteka iyo ubonye uwo muntu

Iyo wabonye urukundo rw’umutima wawe, wumva utuje ndetse uraryama ugasinzira. Iyo uhuye nawe mukicarana wumva nta wundi mwavugana. Hari ubwo ubuzima bukubihiye ariko umunsi wahuye nawe uzumva ineza y’Imana muri wowe kuko uzanezerwa cyane.

Ibi bishatse kuvuga ko mwembi mubasha kwishimana, akaguhumuriza akakuba hafi akakwereka ko ibyaguteraga ubwoba nta bihari.

2. Iteka uhora wumva mwagumana

Umuntu ugukunda uguhoza ku mutima, iteka wumva mwahora hamwe mugahora mukundana, mugahora mwishimana. Niyo mpamvu urukundo rw’ukuri aho ruri hatajya haba guhararana no guharukwana.

3. Amakosa ye urayamukundira

Ntabwo uzigera ukundana n’umutagatifu ariko nanone ntabwo uzihanganira amakosa atagira ingano y’umuntu runaka mu gihe wabonye urukundo rw’umwimerere, urukundo rwiza kuri wowe. Ntabwo uzigera ubura amahoro kubera ibyo yakoze. Umutima w’umuntu ukunda iteka uhora kuri we, ntabwo umuvaho cyangwa ngo umuvaneho intekerezo.

4. Wumva wabona atsinda

Umuntu ukunda wishimira kumubona atera imbere, ageze kuri byinshi, ayobora amarangamutima ye ku byo akunda. Mu gihe wahuye n’umuntu mugakundana, ukajya wiyumvamo kumufasha gutera imbere menya ko uwo ari we Romeo/Juliet wawe ubundi umukundishe umutima wawe wose.

5. Umwisanzuraho

Hari ibyo ubasha gukora nawe ukabona ko wisanzuye ku muntu. Uwo mukunzi wawe wamugize nyambere mu bintu byose. Ntacyo ukora utamugishije inama.

6. Urota ejo hazaza heza muri kumwe

Nuhura n’umuntu uzamwimariremo ariko ushyiremo ubwenge wirinde kugira ibyo umuha. Uzamuhe umutima wawe wose ariko umwime kimwe. Uzamwimariremo ariko umuhe gukomeza kugukumbura. Muri make shaka umukunzi wawe uyu munsi, nurangiza umupimishe iyi nkuru.

 

Inkomoko: Powerofpositivity