Cristiano Ronaldo bongeye guhanganira mu kibuga mu mukino warumbutsemo ibitego
Kizigenza Cristiano Ronaldo utaherukaga mu kibuga,yatowe nk’umukinnyi w’umukino ubwo ikipe yari ayoboye ya Riyadh All-Star yatsindwaga na PSG ibitego 5-4.
Uyu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga King Fahd International Stadium muri Saudi Arabia,ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Mutarama 2023.
Ikipe yari iyobowe na Cristiano yari igizwe n’abakinnyi barimo aba Al Nassr ya Cristiano ndetse n’aba Al Hilal bahora bahanganye.
Uyu mukino warebwe n’abafana 68.000 barimo umwami wa filimi mu Buhinde Amitabh Bachchan; ugitangira PSG yo mu Bufaransa yahise ifungura amazamu ibifashijwemo na Lionel Messi ku munota wa 3.
Riyadh All-star yari iyobowe na Cristiano yakomeje gukomanga kugeza ku munota wa 34 ubwo uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal yayiboneye igitego cyo kwishyura; cyabonetse kuri penaliti yakorewe na Sergio Ramos.
PSG yakomeje kurusha Riyadh All-Star ndetse ku munota wa 42 ibifashijwemo na myugariro wayo Marcos Aoás Corrêa [Marquinhos] yatsinze igitego cya kabiri.
Igice cya mbere kigana ku musozo, mu minota ine y’inyongera ni bwo Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cya Riyadh Allstar nyuma y’amakosa yakozwe na Sergio Ramos.
PSG yamaze igihe kinini ikina ituzuye nyuma y’uko Juan Bernat yari amaze guhabwa ikarita itukura. Yayibonye ku munota wa 38 akiniye nabi Salem al-Dawsari.
Igice cya mbere cyarangiye PSG inganya na Riyadh Allstar 2-2. Ni iminota yaranzwe no kwiyerekana kwa Messi na Ronaldo.
Muri uyu mukino kandi Neymar yahushije penaliti yakuwemo neza na Mohammed al Owais.
Sergio Ramos yatsindiye Paris Saint Germain igitego cya gatatu ku munota wa 53 mbere y’uko ku wa 56 Riyadh Allstar yishyurirwa na Jang Hyun-soo.
Kylian Mbappé yatsindiye PSG igitego cya kane cyabonetse kuri penaliti ku munota wa 60.
Abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo wa Riyadh Allstar ndetse na Messi na Mbappé ba PSG basimbuwe umukino ugeze mu minota ya nyuma.
Mu gihe Riyadh Allstar yisuganyaga ishaka kwishyura, PSG yayitsinze igitego cya gatanu cyinjijwe na Hugo Ekitike ku munota wa 78.
Anderson Talisca yagabanyirije Riyadh Allstar ikinyuranyo, atsinda igitego cya kane cyabonetse mu minota y’inyongera. Umukino warangiye PSG itsinze Riyadh Allstar ibitego 5-4.
Uyu mukino ni wo wa mbere Cristiano yakinnye muri Arabie Saoudite kuva yasinyira Al Nassr avuye muri Manchester United. Yaherukaga guhurira mu kibuga na Messi ubwo Juventus uyu Munya-Portugal yakiniraga yatsindaga FC Barcelona 3-0 mu Ukuboza 2020.
Mbere y’uyu mukino, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahuriye mu kibuga inshuro 36 zirimo 16 zatsinzwe na Messi na 11 za Ronaldo.