Umusore yahishuye uko byagenze akisanga arimo gutera akabariro n'umukunzi we hejuru y'imva ya se

Umusore yahishuye uko byagenze akisanga arimo gutera akabariro n'umukunzi we hejuru y'imva ya se

  • Basambaniye kumva ya se se

  • Umusore n'umukobwa bakundana batereye akabariro ku gituro cya se

Jan 23,2023

Binyuze mu kiganiro My Deep Secret gikorwa na Sly mu gihugu cya Kenya, aho aganiriza abantu bakamubwira ibanga rikomeye bazi ry’ibyo bakoze ariko kandi bakaba bararihishe abantu batarizi, umusore yahishuye ko yigeze guterera akabariro ku gituro cya Se ari kumwe n’umukobwa bakundana.

Ngo ibi byabaye nyuma y’imyaka 5 Se arembye, umuryango we umuvuza bikanga, nyuma aza kwitaba Imana.

Icyo gihe umukobwa wakundanaga n’uyu musore yari mu gihugu cya Qatar ari naho yakoreraga akazi umunsi Se yitaba Imana, umusore yaramuhamagaye amugezaho iyi nkuru y’akababaro.

Cyakora ngo byabaye nk’ibihuriranye kuko ngo umukobwa nawe yahise amubwira ko yavuye ku kazi yakoraga, anamubwira ko azagera mu gihugu cya Kenya ku wa gatandatu mu gihe Se w’uyu musore yagombaga gushyingurwa ku wa gatanu.

Uyu musore byibura ngo yahise yishimira ko mu bihe bikomeye yari ari kunyuramo yari agiye kuba ari kumwe n’umukobwa yihebeye.

Ngo nyuma yo gushyingura umubyeyi we, haciyeho iminsi micye gusa, rimwe bari kuganira basubiyemo inkuru ya Se, bituma uyu musore yifuza kujya gusura umubyeyi we ku gituro, umukobwa na we ahitamo kumuherekeza.

Bageze ku gituro bitewe n’ibihe uyu musore yari ari kwibuka yagiranye na Se, yatangiye kuririra umukobwa, nawe aramusatira aramuhobera kugirango amuhumurize.

Icyakora ngo ubwo yamuhoberaga, baje kwisanga bari gusomana kugeza ubwo basambaniye hejuru y’igituro cya Se.