Umunyamakuru John Williams Ntwali yashyinguwe mu karere ka Kamonyi
John Williams Ntwali yasezeweho bwa nyuma
Abantu babarirwa mu magana barimo abagize umuryango we, inshuti ze, n’abanyamakuru bitabiriye gushyingura umunyamakuru John Williams Ntwali mu karere ka Kamonyi mu Rwanda.
Uretse amateka y’ubuzima bwe yavugiwe mu rusengero nta byinshi byavuzwe ku mirimo ye cyangwa ku rupfu rwe no mu kumushyingura mu murenge wa Gacurabwenge.
Mushiki we agiye kuvuga ijambo yatangiye avuga ati: “Ntabwo nirirwa njya mubyo yakoze”, yavuze ko Ntwali yakundaga cyane umuryango we, agakunda no kuririmba, nk’uko umwe mu bitabiriye uyu muhango yabibwiye BBC.
Abanyamakuru benshi n’abakuru b’amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda bitabiriye gushyingura Ntwali wapfuye ku myaka 43.
Mu baje kumushyingura harimo abanyapolitike bo mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi; Depite Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, na Victoire Ingabire wa DALFA-Umurinzi, aya mashyaka abiri ya nyuma ataremerwa n’amategeko.
Kuri uru rupfu, Victoire Ingabire – Ntwali yahaye ibiganiro inshuro zirenze imwe – yagize ati: “Ntwali wari umwe mu banyamakuru bacye bakora akazi kawe kinyamwuga. Ntuzibagirana mu baharaniye gutanga ibitekerezo mu bwisanzure mu gihugu cyacu.”
BBC