Lionel Sentore yatunguwe no kumva ko umugore we wamamaye nka Bijoux muri Bamenya yabyaye abibwiwe n'umunyamakuru

Lionel Sentore yatunguwe no kumva ko umugore we wamamaye nka Bijoux muri Bamenya yabyaye abibwiwe n'umunyamakuru

Jan 23,2023

Umuhanzi Lionel Sentore wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, yavuze ko yatunguwe no kumenyera mu Rwanda ko umugore we Munezero Aline wamamaye nka Bijoux, yabyaye.

Ibi uyu musore wihebeye umuziki gakondo utuye ku mugabane w’i Burayi, yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Ubwo yari abajijwe niba atashye i Kigali guhemba umugore we uherutse kwibaruka, Lionel Sentore yavuze ko atunguwe no kumva ayo makuru.

Ati "Yarabyaye? Ayo makuru sinari nyazi ariko ubwo ndayamenye. Ariko nta cyo nari mbiziho!"

Abajijwe niba byemeza ko batandukanye, yirinze kubihamya, ati "Ntacyo byemeza, ariko nta cyo nzi ku makuru yo kubyara kwe n’ibindi biri inyuma yabyo, gusa ubu ntangiye kuyamenya."

Uyu muhanzi yabajijwe niba mu bigize urugendo rwe hatarimo guhura na Bijoux, arabihakana ati "Njye urugendo rwanjye rurimo akazi n’umuryango, Bijoux ntabwo arimo!"

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe muri Mutarama 2022 nyuma y’igihe gito hadutse andi makuru y’uko batandukanye.