Dore ingaruka mbi cyane zo gukoresha telefoni uri mu bwiherero
Telefone ngendanwa ni igikoresho gifite umumaro ukomeye mu buzima,Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bagera kuri 75 ku ijana bakoresha telephone zabo iyo bari mu bwiherero ariko inzobere mu buzima zihwitura abantu kureka uyu muco kuko biba ari ugushira ubuzima mu kaga.
1. Gukoresha telefone mu bwiherero bituma bacteries zijya kuri telefoni
Ubushakashatsi bwerekana ko kujyana telephone mu bwiherero ari bibi cyane kuko mu bwiherero habamo bacterie zishobora kujya kuri telephone yawe igakwirakwira mu bice bigize umubiri wawe bikaba byakuviramo uburwayi butandukanye.
Abashakashatsi bavuga ko izo bacterie zikikije inguni z’ubwiherero kandi telephone yawe ikaba ibasha kuzikurura biturutse ku kuba wowe ubwawe wakoze ku nkuta z’ubwiherero cyangwa wakoze ku mpapuro z’isuku wisukura ubundi ukongera ugafata telephone yawe, bityo rero za bacterie ukuye mu bwiherero zose ziri kuri telephone yawe zishobora no kugera ku mubiri wawe ukaba warwara indwara ziturutse kuri izo bacterie.
Dr. Ron Cutler, umuyobozi mukuru w’ishami ry’utunyabuzima duto muri kaminuza Y’Umwamikazi Mary i Londres, yagize ati: "Ahanini, niba udashaka kwikururira indwara,ntabwo ukwiye kujyana telephone yawe mu bwiherero.
Dr. Val Curtis, umuyobozi w’itsinda ry’ubuzima bushingiye ku bidukikije mu ishuri ry’i Londere ry’isuku n’ubuvuzi ati” Telephone kuko zishyuha ziha bagiteri ahantu heza hashyushye ho gutura, ikindi kandi kuko benshi bagira ibifuniko bifatanye na telephone, aho ni ahantu heza cyane ho kwibera kuri bagiteri."
Inama batanga, ni ukwirinda kujyana telephone mu bwiherero kandi uko umaze gukoresha ubwiherero ukwiye kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kugirango bacterie uvanyeyo utazishyira kuri telephone n’ubundi ugasanga ntaho bitaniye no kuba wayijyanyeyo.
2. Gukoresha telefone mu bwiherero bituma ubwonko bukora gahoro, ndetse bigatera isereri
Kwicara ku musarani, mugihe uba wunamye urimo kureba muri telefone yawe, bishobora gutuma amaraso atangira gutembera mu bwonko agenda gahoro cyane, ariyo mpamvu uzasanga umuntu watinze mu bwiherero cyangwa mu bwogero avamo afite ikizungera.
3. Gukoresha telefone uri mu bwiherero bitera uburwayi bw’amaso
Bitwe n’uko umucyo cyangwa urumuri rwo mu bwiherero ruba ari rukeya ugereranyije n’urw’ibindi bice byo mu nzu, niyo mpamvu atari ahantu heza ho gukoresha telefone ngendanwa kuko bitera uburwayi bw’amaso.
Uko ukomeza kureba muri telefone yawe umwanya muremure uri mu bwihererero, ubushobozi bw’amaso bwo guhumbya no guhumbura bugabanukaho 1/3 ibi bikaba ari ukwangirika gukomeye kw’amaso.
4. Gukoresha telefone wicaye mu bwiherero bitera ingaruka zo kugira umuvuduko w’amaraso
Birashoboka cyane ko wafatwa n’indwara z’umutima zitandukanye harimo umuvuduko ukabije w’amaraso. Uko wicara ku musarani umwanya munini uhugiye kuri telefone bituma ushyira imbaraga nyinshi mu gutekereza cyane, bigatera ingaruka mbi ku mutima kuko ubusanzwe ku musarani ni ahantu umuntu agomba kujya adafite ibimurangaza, ahubwo ashyize umutima ku gikorwa cyamujyanye.
5. Gukoresha telefone wicaye mu bwiherero bitera Hemoroyide
Mugihe wicaye ku musarani hagati y’iminota 20 na 40, uba uri gutuma imyanya ishinzwe gusohora imyanda mu nda, ikoresha imbaraga nyinshi nyamara zitari zikenewe. Ibi biviramo umuntu kwangirika k’urugingo rwitwa "rectum" rushinzwe gusohora imyanda bityo umuntu agahorana uburibwe.
6. Gukoresha telefone uri mu bwiherero bigabanya ubushobozi bwo gutekereza
Mugihe umuntu aba yicaye mu bwiherero arimo gukoresha telefone ye, bituma ubwonko butakaza zimwe mu ngirabuzimafatizo (cellules) ibi bigira ingaruka ikomeye aho usanga ubwonko bwaratakaje ubushobozi bwo gutekereza neza.