Meddy yutswe inabi n'abafana baramwibasira cyane kubera ubutumwa yashyize kuri Twitter

Meddy yutswe inabi n'abafana baramwibasira cyane kubera ubutumwa yashyize kuri Twitter

Jan 23,2023

Abahanga bavuga ko ikinaniye ifaranga ujugunya ndetse ko aho ifaranga rikubise hahita horoha, cyakora kuri Meddy bisa nk’aho atariko bimeze kuko yivugiye ko kuri we amafaranga adasobanuye byose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umuhanzi Meddy yahishuye ko amafaranga adasobanuye byose, gusa nyuma yo kwandika aya magambo yahise yukwa inabi n’abafana bamubwira ko ibyo avuga byose nawe Atari we.

Mu butumwa yashyize kuri twitter, Meddy yari yagize ati: “amafaranga ntago ari byose, mugire icyumweru cyiza”.

Akimara kwandika aya magambo, Meddy yahise aba nk’ukojeje agati mu ntozi, maze abafana bamwuka inabi karahava.

Uwitwa Ntama w’Imana 2 yagize ati: “Umaze gutanga angahe muyo uhunitse iwawe? Niba amafaranga Atari byose gira abo uha tubibone ubundi ureke kuza wigira Motivational speaker hano”.

Yakomeje ati: “Ubundi kuki watorokeye muri amerika wari ukurikiye ubugari cyangwa ibishyimbo? Sha ntimukadushuke”.

Ni mu gihe uwitwa @BroBirekeSibyawe yagize ati: “Ubwo umaze gucapwa inshyi none urumva ibyisi byose arubusa?”

Undi witwa Umuzungu we yahise agira ati: “Ndakumva muvandi, kugira amafaranga n’ubundi bakaguhondagura no gukora indirimbo abantu bakayita mu mwanda, Oooooh”.