Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kureba umukino wayo na Musanze FC

Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kureba umukino wayo na Musanze FC

Jan 23,2023

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Musanze FC kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 birimo ibihumbi 2000 FRW ahasanzwe.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo guhera saa cyenda n’igice (15h30) kuri Stade ya Muhanga,niwo ufunga umunsi wa 16 wa shampiyona yasubukuwe guhera kuwa Gatanu.

Uyu mukino wagombaga kuba kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama ariko urasubikwa kubera ko ikibuga cya Muhanga cyari cyabereyeho igiterane.

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe i Musanze ibitego 2-0,izakira uyu mukino ishaka kugaruka mu bihe byiza nyuma yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona itsindwa umusubirizo.

Kwinjira ku mukino wa Rayon Sports ni ibihumbi 2000,5000 na 10000 frw.

Rayon Sports izakina idafite myugariro wayo Ndizeye Samuel uheruka kubagwa urutugu gusa Rwatubyaye na Osalue bagarutse mu myitozo.