Urukiko rwasobanuye impamvu Edouard Bamporiki wamaze kugezwa muri gereza yagabanyirijwe ibihano

Urukiko rwasobanuye impamvu Edouard Bamporiki wamaze kugezwa muri gereza yagabanyirijwe ibihano

Jan 24,2023

Urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco,igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 30.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.

Bamporiki yari yahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi.

Mu buryo butamenyereye, kuva yashinjnwa kandi akanagezwa imbere y’inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.

Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.

Muri Gicurasi (5) ishize, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco "kubera ibyo akurikiranyweho".

Nyuma gato y’itangazo rimwirukana, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki "afungiye iwe mu rugo" akaba "akurikiranweho icyaha cya ruswa".

Bamporiki ni muntu ki?

Bamporiki yavuze ko yavukiye mu muryango ukennye wo mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda, yarangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akaza mu mujyi wa Kigali gushaka ubuzima.

Yavuze ko yageze i Kigali afite amafaranga 300 FRW, akora imirimo iciriritse kugeza amenyekanye mu mivugo n’amakinamico ndetse akaza kumenyekana mu ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine (4) ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.

Bamporiki, w’imyaka 39, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ’Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.

Yahise afatwa ajyanwa muri gereza ya Mageragere

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira Thierry yemereye itangazamakuru ko Bamporiki Edouard yamaze kugezwa muri Gereza ya Mageragere mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru.

Bamporiki niyemerewe kujurira bwa kabiri kuko igifungo yakatiwe kiri munsi y’imyaka 10.

Inzira ishoboka yaba iyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kandi na byo byakorwa igihano yaragitangiye.

Bamporiki Edouard, yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho agomba gufungirwa imyaka itanu akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki n’ubw’Ubushinjacyaha watangajwe.

BBC