USA: Undi mugabo yishe abantu 7 abarashe

USA: Undi mugabo yishe abantu 7 abarashe

Jan 24,2023

Umugabo witwaje intwaro yishe abantu barindwi mbere y’uko atabwa muri yombi muri California kuwa mbere, iminsi ibiri gusa nyuma y’uko ikindi gikorwa cyo kurasa abantu mu kivunge kiciwemo abagera kuri 11 muri iyo leta.

Iki gitero gishya cyabereye ahantu habiri hatandukanye mu mujyi wa Half Moon Bay uri ku mwaro muri 50km mu majyepfo y’umujyi mugari wa San Francisco.

Uwarashe abantu bavuze ko ari Zhao Chunli w’imyaka 67 utuye muri ako gace.

Bibaye mu gihe iyi leta yari ikiri mu cyunamo nyuma yo kuraswa kw’abantu mu gace gatuwe cyane n’abakomoka muri Aziya ka Monterey Park mu gihe bariho bishimira umwaka mushya wabo.

Uyu ukekwa mu gitero cyo kuwa mbere yafashwe amashusho na za camera ubwo yariho yishyikiriza polisi hashize amasaha agera kuri abiri abikoze.

Abantu bane ba mbere basanze yabishe abarasiye mu murima w’ibihumbyo ahagana saa 14:22 ku isaha yaho (02:22 i Gitega na Kigali kuri uyu wa kabiri), naho abandi batatu babasanga aho yabiciye hafi y’ubucuruzi bw’imodoka

Abakora iperereza ntibaratangaza impamvu yamuteye gukora ibi.

Christina Corpus ukuriye polisi yo muri ako gace ka San Mateo yabwiye abanyamakuru ko ukekwa yafashwe nyuma y’uko ubwe yishyikirije polisi ahagana saa 16:40 ku isaha yaho.

Yari afite imbunda ya pistolet ashobora kuba ariyo yakoresheje muri ubu bwicanyi, kandi ubu “arimo gufatanya” na polisi, nk’uko Christina abivuga.

Yongeraho ko umuntu wa munani yarashe ubu arimo kuvurirwa mu bitaro kandi ko arembye.

Ati: “Igikorwa nk’iki giteye ubwoba, ni ibintu kenshi twumvira kure, ariko uyu munsi byageze iwacu hano i San Mateo.”

Christina kandi yabwiye abanyamakuru ko mu babonye ibyabaye harimo abana baherutse kuvanwa mu ishuri bakajya kuba hafi y’uriya murima mu cyaro.

Ati: “Kuba abana babibonye ni ibintu bitavugwa.”

Gavin Newsom, Guverineri wa leta ya California yatangaje kuri Twitter ko yari ari “mu nama kwa muganga ku barasiwe mu kivunge ubwo nayisohorwagamo ngo bambwire ukundi kurasa nk’uko. Ubu noneho i Half Moon Bay. Ibyago hejuru y’ibyago.”

Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Half Moon Bay witwa Debbie Ruddock yabwiye ikinyamakuru NBC ko abishwe bari Abashinwa bakora mu murima.

Umwe mu bategetsi ba San Mateo, Dave Pine, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ubu bwicanyi bwakozwe “n’umukozi warakaye bikomeye”.

Ati: “Birababaje ko akaga k’imbunda kageze mu rugo. Twari tutaranabona umwanya uhagije wo kunamira abiciwe i Monterey Park. Urugomo rw’imbunda rugomba guhagarara.”

 

BBC