Rayon Sports yatandukanye n'umutoza watumye Hertier Luvumbu adakina umukino wayo na Musanze FC

Rayon Sports yatandukanye n'umutoza watumye Hertier Luvumbu adakina umukino wayo na Musanze FC

Jan 24,2023

Umunya Portugal,Daniel Faria yemereye Radio B&B FM UMWEZI ko yamaze kwishyurwa umwenda wose Rayon Sports yari imubereyemo.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yari yangiwe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura uyu mugabo.

Iki kibazo cyatumye umunyekongo Luvumbu Heritier adahabwa ibyangombwa bityo ntabwo arakina umukino Rayon Sports ifite uyu munsi.

Hategerejwe ko FIFA yemerera iyi kipe kwandikisha abakinnyi bashya bityo n’uyu munyekongo akandikwa.

Rayon Sports irakira Musanze FC kuri Stade ya Muhanga uyu musni tariki 24 Mutarama 2023,mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Luvumbu ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso nk’abazafasha Rayon Sports mu rugendo rwo kwegukana igikombe. Yasinyiye iyi kipe tariki 31 Ukuboza 2022.

Rayon Sports bivugwa ko yari ifitiye umutoza Ferreira Faria Paulo Daniel wari wungirije Umunya-Portugal Silva Paixão Santos ideni rya miliyoni 3.5 Frw.

Uyu mutoza yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, na yo itegeka Murera kwishyura ariko igihe yishyurwaga amafaranga yoherejwe kuri konti ye ya banki yo muri Portugal atagikoresha biba ngombwa ko bohereza andi kuri konti ye yo muri Koweit.

Kugira ngo Rayon Sports yemererwe kwandikisha abakinnyi ni uko Umutoza Ferreira Faria Paulo Daniel yandikira FIFA ayimenyesha ko yishyuwe hanyuma na yo igakomorera iyi kipe kukwandikisha abakinnyi.

Rayon Sports kandi iracyari mu rubanza n’uwahoze ari umutoza wayo Jorge Manuel da Silva Paixão Santos.

Usibye Luvumbu udafite ibyangombwa bimwemerera gukina, Rayon Sports irakira Musanze idafite abakinnyi bayo igenderaho barimo ba myugariro Rwatubyaye Abdoul na Ndizeye Samuel; Olise Osalue Raphael na Mbirizi Eric bakina mu kibuga hagati na Rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Essomba Leandre.