Indege ya gisirikare ya RDC yavogereye ikirere cy'u Rwanda ihita iraswa itangira kwaka umuriro - AMAFOTO
Igisirikare cy’U Rwanda cyarashe ku ndege Sukhoi-25 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo yinjiraga mu kirere cy’U Rwanda mu Karere ka Rubavu, amashusho yerekanye iyi ndege iri kuzimirizwa i Goma.
Ahagana Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’iyi ndege iri kwaka umuriro ku ibaba ry’iburyo.
Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje iyi ndege yatobaguwe n’amasasu ku ruhande rumwe ndetse iri gushya ku ibaba ry’iburyo nyuma yo kuraswa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda.
Ntiyahise igwa hasi, ahubwo yakomeje ijya guparika ku Kibuga cy’Indege cya Goma iri kwaka umuriro, aho abakozi bacyo bahise bayizimya.
U Rwanda rwahise rusohora itangazo rivuga ko iyi ndege yavogereye ikirere cyarwo ingamba zo kuyirasa zihita zifatwa.
Ruti"Uyu munsi saa kumi n’imwe n’iminota 3 z’umugoroba,Sukhoi-25 ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya 3.
Ingamba zo kwirinda zahise zifatwa.
U Rwanda rurasaba RDC guhagarika ubushotoranyi."
Abaturage bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bumvise ikintu cyaturitse cyane bisanzwe ubwo iyi ndege yaraswagaho.
Mbere y’iyi nshuro, indege za FARDC zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse rimwe yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Mu cyumweru gishize,Leta y’u Rwanda yatangaje ko bimwe mu bivugwa mu itangazo riheruka gusohorwa na leta ya DR Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.
Kuwa gatatu,tariki ya 18 Mutarama 2023, RDC yasohoye itangazo ryongera gushinja u Rwanda gufasha M23, no kuba uwo mutwe utubahiriza ibyagenwe n’amasezerano y’amahoro ya Luanda.
Ku munsi wakurikiyeho,u Rwanda narwo rwashinje Kinshasa kutubahiriza ayo masezerano iha “ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare” umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye.
Iryo tangazo ryashinjaga u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Luanda “rwanga guhagarika gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23, kandi rushotora RDC”.
U Rwanda ruhakana gufasha M23 ndetse rukavuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kubera ibyo, Kinshasa yasabye umuryango w’Ubumwe bwa Africa n’indi miryango y’ibihugu itandukanye “gufatira ibihano abategetsi b’u Rwanda n’aba M23”.
Iryo tangazo rivuga ko “mu kurinda ubusugire” bwa DR Congo iki gihugu “cyiteguye ibishoboka byose kandi kizirengera mu buryo bwose bushoboka” hagendewe ku byo Perezida Tshisekedi yabwiye inteko rusange ya ONU muri Nzeri (9) ishize ko:
“Twebwe abanyeCongo, ubu noneho, twiteguye kurangiza burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, icyo byasaba cyose.”
Itangazo ry’u Rwanda ryavuze ko ibyanditse mu rya Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.
U Rwanda narwo rushinja Kongo kutubahiriza amasezerano ya Luanda igafasha FDLR “mu buryo bwa politike n’ubwa gisirikare” n’indi mitwe “inabangamiye umutekano w’u Rwanda”.
Iri tangazo rivuga ko “kuba DRC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga” ari ikimenyetso cyerekana ko “yitegura intambara, idashaka amahoro”.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje bwa mbere ko indege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022,ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yakomeje iti "Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC."
"Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho."
Sukhoi Su-25 ni indege z’intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zigikorwa n’uruganda rw’Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.
Kuwa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022,nabwo Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 nabwo yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ntiyagira icyo iba ndetse leta ya RDC ivuga ko u Rwanda rubeshya itakandagiye ku butaka bwarwo.