M23 yigaruriye akandi gace nyuma yo gukubita incuro FARDC n'abayifasha

M23 yigaruriye akandi gace nyuma yo gukubita incuro FARDC n'abayifasha

Jan 25,2023

Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira Umujyi wa kichanga,mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya RDC, nyuma y’imirwano ikaze yazihanganishije na FARDC hamwe n’abambari babo.

Rwandatribune dukesha iyi nkuru,yavuze ko uwayihaye amakuru yemeje ko muri iyo mirwano ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya bagerageje kurinda Umujyi bikarangira baneshejwe n’inyeshyamba za M23.

Biravugwa ko Inyeshyamba za M23 zikomeje kugenda zigarurira utundi duce turimo ahitwa Burungu bivugwako ariho hari ibirindiro bikuru,bya Gen.BGe Nzabanita Lucien Karume wa FDLR.

Umutwe wa M23 wavuze ko ariwo wagabweho ibitero n’ingabo za Leta mu birindiro byawo biri mu Bwiza na Kitchanga, baritabara.

Aka gace ka Kitchanga niko kamaze iminsi gaturukamo benshi mu mpunzi ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, zivuga ko zigirirwa nabi na FDLR, Mai Mai ndetse na FARDC.