Bukayo Saka wa Arsenal yasobanuye icyo izina rye rivuga

Bukayo Saka wa Arsenal yasobanuye icyo izina rye rivuga

Jan 26,2023

Kizigenza Bukayo Saka uri mu bakinnyi bahetse ikipe ya Arsenal yahishuye ubusobanuro bw’izina rye benshi bibazagaho.

Saka w’imyaka 21, ari mu bihe byiza cyane mu ikipe ya Arsenal ndetse ari no mu bari kuyifasha kwitwara neza muri iyi minsi ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ubuhanga bwe bwakomeje kuvugisha benshi ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yatsindaga igitego cy’akataraboneka, Manchester United, mu mukino Arsenal yatsinze bigoranye ibitego 3-2.

Uyu musore amaze kwinjiza ibitego 7 ndetse anatanga imipira 7 yavuyemo ibitego muri Premier League, byatumye ajya ku mwanya wa 3 mu bamaze kugira uruhare mu bitego byinshi nyuma ya Erling Haaland, Harry Kane na Ivan Toney.

Uyu musore w’umuhanga bidasubirwaho, yavuze ko izina rye Bukayo rituruka mu rurimi rw’iki Yoruba rukoreshwa cyane mu gihugu cya Nigeria.

Aganira na GQ magazine, Saka yagize ati: "Nyogokuru wanjye niwe wanyise Bukayo kubera ubusobanuro bwaryo.

Risobanura ngo ’Imana yongereye ibyishimo mu buzima bwanjye’. Yashakaga ko nongera ibyishimo mu muryango, anyita gutyo. Inshuro zose yampamagaraga, nibyo nabaga nsobanuye kuri we."

Yavuze ko imyizerere ye ariyo yamufashije kuzamuka cyane mu mikinire ye kuko uyu musore wazamukiye ale End yakomeje agira ati "Mporana icyizere kandi njya ahantu hose nzi ko Imana iri kumwe nanjye. Niyo mpamvu igihe kinini nta bwoba ngira."

Uyu musore asigaje amezi 18 mu masezerano ye nyuma y’aho Arsenal yongeye undi mwaka ku masezerano yari afite. Ubu Arsenal ihangayikishijwe no kumwongerera amasezerano mashya kuko arifuzwa n’amakipe akomeye ku isi.

Uyu ari kuganira na Arsenal cyo kimwe na Gabriel Martinelli na William Saliba.