Umugore ushinja Dani Alves kumusambanya ku ngufu yatanze ikimenyetso gitangaje

Umugore ushinja Dani Alves kumusambanya ku ngufu yatanze ikimenyetso gitangaje

Jan 26,2023

Umugore ushinja Dani Alves kumufata ku ngufu I Barcelona mu kwezi gushize, yavuze ko ikintu gituma yemeza ko ariwe wabikoze ari igishushanyo [tattoo] yashyize ku mubiri we.

Uyu myugariro wakiniye FC Barcelona arafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki cyaha.

Uvuga ko yafashwe ku ngufu yavuze ko uyu mukinnyi yamukubise urushyi amusanze mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton ko mu mujyi wa Barcelona.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo tattoo ya Alves iri ku nda uyu mugore yayibonye uyu ari kugerageza kumusambanya.

Uyu mugore yavuze ko yabonye icyo gishushanyo ubwo uyu mukinnyi yamuhatirizaga konka igitsina cye undi akirwanaho bari mu bwiherero bwa VIP bwako kabyiniro.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga yavuze ko uyu mugore yamusanze yicaye ku bwiherero ubwo yinjiraga.

Abacamanza babajije uko bishoboka ukuntu uwo mugore yabonye icyo gishushanyo kandi umwenda we wari uhishe umubiri we.

Uyu mugabo watwaye Champions League yavuze ko yahise ahaguruka ubwo uyu mugore yinjiraga byatumye akibona nkuko bivugwa n’ikinyamakuru El Mundo.

Uyu ngo yavuze ko imibonano mpuzabitsina bakoze bari bayemeranyijeho nubwo ngo batari baziranye kandi ngo barangije buri wese aca ukwe.

Abo mu muryango wa Alves barashaka kumuhindurira umwavoka kugira ngo amufunguze cyane ko ibyo yavuze yiregura bivuguruzanya.

Bivugwa ko Alves yimuriwe muri gereza yitwa Brians 2 , irimo abakurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu aho yasanze abandi 80 barimo abakatiwe n’abategereje.