RDC yahakanye ibyo kuba yaranze guhura na Perezida Kagame
RDC yavuze ko itanze guhura na Perezida Kagame
Intambara yo muri Congo
Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w’itumanaho, Bwana Patrick Muyaya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Perezida Tshisekedi atigeze yanga guhura na mugenzi we Paul Kagame i Doha nkuko byavuzwe.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru havuzwe amakuru ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama y’ubuhuza yateguwe na Qatar yari kubera i Doha kuwa mbere, yari kumuhuza na mugenzi we Paul Kagame.
Muyaya yabwiye BBC ati: “Twebwe ntabwo twanze kujya i Doha, nkuko twari i New York iruhande rwa Perezida Macron [muri Nzeri 2022]… iyo nama [ya Doha] sinibaza ko yaburijwemo ahubwo ntekereza ko yasubitswe kubera abandi bireba nabo bagomba kuyigiramo uruhare aha ndavuga EAC, Angola cyangwa Kenya.”
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko ibiganiro byari kubera i Doha muri Qatar, byasubitswe kubera ubushake bwa Félix-Antoine Tshisekedi, wanze guhura na Perezida Kagame nyamara ku ruhande rw’u Rwanda bari biteguye ndetse intumwa zarwo zari zamaze kugera muri Qatar.
RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wayishojeho intambara mu gihe u Rwanda ruyishinja gukorana na FDLR iyihungabanyiriza umutekano.
Amakuru atandukanye yemeza ko abategetsi bo mu karere no mu mahanga yandi barimo kugerageza guhuza impande zombi mu biganiro mu gushaka guhosha amakimbirane.
Impande zombi zikomeza gushinjanya kwanga kubahiriza ibyasabwe n’amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Muyaya avuga ko mu gihe DR Congo ubu yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora no kubaha amakarira y’itora, hari impungenge ko ikibazo cy’umutekano mucye “gishobora guhungabanya ibyo ibikorwa” bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.
Muyaya ahakana ko leta itari kwishora mu makimbirane igamije gusubika aya matora.
BBC