Beni: Igisasu cyaturikiye mu isoko gikomeretsa benshi
Abantu basaga 17 bakomeretse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023,ubwo igisasu cyaturikiraga mu isoko mu Burasirazuba bwa Kongo nkuko abayobozi babitangaje.
Iki gisasu cyongereye ubwoba muri Beni kuko mu minsi ishize nabwo igisasu cyaturikirijwe mu rusengero gihitana benshi.
Iki gisasu cyaturikiye mu isoko ryitwa Macampagne I Beni,byatumye abantu 17 bakomereka bajyanwa igitaraganya kwa muganga nkuko byatangajwe na Tharcisse Katembo,umwe mu bayobozi b’akarere.
Umunyamakuru wa AFP yavuze ko yabonye abantu 8 bakomeretse barimo abakobwa 3 ndetse bahise bajyanwa kuvurirwa ku ivuriro riri hafi.
Aba ngo bagize ibikomere ku maguru,amaboko ndetse no ku mutwe nkuko abitangaza.
Umucuruzi witwa Dany Siauswa yabwiye AFP yagize iti "Umusore muto yasize igikapu cy’icyatsi ....avuga ko agaruka kugifata.Nyuma y’iminota 3 cyaturitse abantu barakomereka barimo nanjye n’abandi bakiriya bari baje kugura imyumbati.
Joseph Kakule, umuyobozi wa sosiyete sivile yagize ati "Abantu nibura 19 bakomeretse kubera uko guturika.
Beni ni kamwe mu duce duhoramo umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse ibi bimaze imyaka isaga 30.
Kuwa 15 Mutarama,umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF),ugendera ku matware ya IS,wishe abantu 15 mu rusengero rw’aba Protestant i Kasindi hafi y’umupaka wa Uganda.
Uyu mutwe kandi washinjwe kwica nibura abasivile 23 kuwa Mbere.
Umutwe w’ingabo uhuriweho wa RDC na Uganda watangiye kurwana na ADF mu mwaka ushize ariko ntacyo byatanze kuko ibi byihebe biracyica abantu.