P. Kagame aribaza niba koko Tshisekedi afite ubushobozi bwo kumuhirika ku butegetsi nk’uko yabivuze

P. Kagame aribaza niba koko Tshisekedi afite ubushobozi bwo kumuhirika ku butegetsi nk’uko yabivuze

Jan 28,2023

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize icyo avuga kuri mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y'uko atangaje ko yiteguye gutanga umusada ku bashaka kumuhirika ku butegetsi.

Tshisekedi yabyigambye mu kwezi gushize, ubwo yahuraga n'urubyiruko rw'abanye-Congo rusaga 200.

Icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bigobotore ubutegetsi bwa Perezida Kagame ahamya ko ari we mwanzi igihugu cye gifite.

Ati: "Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

"Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma."

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta aheruka kubwira abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ko ibyo Tshisekedi yavuze bishimangira ibyo u Rwanda rumaze iminsi rwerekana, by’uko Congo ishaka guhungabanya umutekano warwo yifashishije imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.

Yavuze ko Tshisekedi avuga biriya "yemeje imikoranire ya Guverinoma ye n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Abanyarwanda irimo FDLR."

Perezida Paul Kagame mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Jeune Afrique, yasabwe gusubiza Tshisekedi wavuze ko agomba kuva ku butegetsi ndetse akaba anagomba gufasha Abanyarwanda kugera kuri iyo ntego.

Umukuru w'Igihugu mu gisubizo cye, yagaragaje kwibaza niba Tshisekedi byamushobokera mu kumuhirika ku butegetsi, n'ubwo akomeje gukorana na FDLR bahuriye muri uwo mugambi.

Ati: "Mu by'ukuri se birashoboka ko ibyo yabikora? Mu by'ukuri ni ikibazo. Ndatekereza ko ikibazo ari: Ese mu by'ukuri abona bishoboka ko ibyo yabikora? Ashobora kubitekereza, ashobora kwigamba ko yatanga ubwo bufasha, yemwe ari no kubikora; ari gufasha FDLR."

Perezida Kagame yunzemo ko Tshisekedi yakabaye abona FDLR nk'ikibazo kuruta guha ubufasha abagize uriya mutwe "yamaze guhindura igisirikare kimurwanirira", avuga ko yumva ntacyo yamusubiza.

Src: Bwiza