Meddy yahishuye ko amaze iminsi anyura mu mubabaro ukomeye

Meddy yahishuye ko amaze iminsi anyura mu mubabaro ukomeye

Jan 28,2023

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Médard Jobert wamamaye ku izina rya Meddy ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutakaza umubyeyi we wenyinye yarasigaranye, yaraye atoboye avuga akamuri ku mutima nyuma y’igihe kirekire atuje yaranze kugira icyo abivugaho.

Yifashishije konti ye asanzwe akoreshwa ku rubuga rwa Instagram yateruye amagambo agira ati, ”Aya mezi make ashize, birashoboka ko ari yo yanshaririye mu buzima bwanjye. Mu bintu byinshi byambayeho, ikintu kimwe nabyigiyemo ni ingenzi cyane  mu gukomeza kubaka ubuzima bwawe.Hari kimwe mu bintu byambereye umunsi mubi kandi twese amaherezo tuba tugomba guhura na cyo.

Mu by’ukuri ubuzima bwange bwarahungabanye bikabije ku buryo ikintu cyonyine nari mfasheho ari ukuboko ku Imana gusa. Umugore wange ni we muhamya w’ibyo mvuga. Yarambonye ndi mu mubabaro ukomeye mu buzima bwanjye kandi yambereye inshuti nyanshuti muri ibyo bihe.

Narababaraga buri munsi ariko kwizera kwange na ko kwiyongeraga uko bwije n’uko bukeye gusa narinzi ko bizarangira mbaye umuntu utandukanye n’uwo nari we kandi mwiza. Rimwe na rimwe twe twirebera gusa igice gito cy’ubuzima bwacu ariko ndababwiza ukuri ko hari ikindi gice kinini gifite igisobanuro kinini ndetse kinafite impamvu ikomeye ku buzima bwacu.

Ntugategereze ko ubabara mbere y’uko ubimenya. Buri munsi duhabwa amahirwe kandi birashoboka ko ayawe yaba ari uyu munsi. Bavandimwe, Yesu ni urutare rwange. Ndashimira abantu bange babiri, Mimi na Myla ndetse n’umuryango wange. Ndanabashimiye mwebwe mwabanye na njye mu rugendo rw’umuziki wange”.

Ubwo ni ubutumwa Meddy yasangije abamukurikira nyuma yo gushyira hanze indirimbo yitwa “Grateful”.

 

Tags: