Kigali: umugabo wicaga abantu bunyamanswa yafashwe amaze kwivugana 4
Polisi y’u Rwanda imaze kwerekana umugabo w’imyaka 34 ukekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije, aho akekwaho kwica abaturage 4 abatemye imitwe abandi 2 arabakomeretsa, umwe amukuramo ijisho undi amuca ukuboko, byakozwe kuva tariki ya 27/12/2022.
Hafashimana Usto alias Yussuf ukekwaho gukora ubu bwicanyi avuga ko byari umugambi we ajyanisha no kwiba aho yemera ko yacungaga ahari abazamu basinziriye akabaca imitwe akikomereza. Avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba atawe muri yombi ataragezaho.
Hafashimana Usto bita Yussuf akomoka mu Karere ka Ngororero, yaje i Kigali gushaka imibereho, mu mwaka wa 2008, avuga ko yatangiye kwiba mu mwaka wa 2012.
Amakuru avuga ko yigeze gufungwa imyaka ibiri azira ubujura.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga, mbere yo gutobora inzu z’aho agiye kwiba.
Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.
Uyu mugabo wabags mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge ngo yicaga abantu akoresheje umuhoro.
Polisi ivuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’iperereza ryatangiye gukorwa tariki 28 Ukuboza, 2022 ubwp Polisi yabonaga amakuru ko mu gishanga cya Rwampara, hari umugabo wishwe aciwe umutwe, ndetse nyuma yaho tariki 30 Ukuboza, 2022 nabwo hagaragara abandi bantu batemwe, umwe yaciwe ukuboko, undi atemwa mu maso.
CP Kabera ati “Ari uwatemwe ukuboko, ari uwatemwe mu maso, ni uko bigaragara ko hari umuntu ubiri inyuma w’umwicanyi ruharwa, w’umugome.”