Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Evariste Ndayishimiye W'Uburundi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Evariste Ndayishimiye bahuriye mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023.
Ibiganiro byabaye nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba ba DR Congo.
Iyi nama idasanzwe yatumijwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Mu butumwa Ibiro bya Perezida w’u Burundi byanyujije kuri Twitter nyuma ya saa sita, byavuze ko Perezida Kagame yageze i Bujumbura ahahurira n’abandi bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama barimo uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Felix Tshisekedi wa RDC.
Kuba Perezida Paul Kagame yagese mu Burundi akanaganira na mugenzi we Ndayishimiye,ni indi ntambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi,kuko ataherukaga muri iki gihugu.
gihu mu mubano w’ibihugu byombi cyatangiye mu mwaka wa 2015, ubwo Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu.Icyo gihe mu Burundi hadutse imvururu za politiki bamwe barafungwa, abandi barahunga.
Ibintu byagiye irudubi ubwo muri Gicurasi 2015 hapfubaga ‘Coup d’Etat’ yari igamije kwirukana Nkurunziza ku butegetsi.
Ubwo Iyi Coup d’Etat yari iyobowe na Gen Maj Godefroid yaburizwagamo n’inkoramutima za Nkurunziza, u Rwanda rwashinjwe gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, kuva ubwo ibihugu byombi bitangira kurebana ay’ingwe.
Imyaka yakurikiye, u Burundi bwashyize mu majwi u Rwanda buvuga ko hari imitwe y’insoresore iterwa inkunga na Kigali iteza umutekano mucye mu Burundi. U Rwanda narwo rushinja iki gihugu gushyigikira abahungabanya umutekano warwo.
Uku gushinjanya ku mpande zombi byabyaye gufunga imipaka ku bihugu byombi, nta rujya n’uruza.
Ibitero by’inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ku Rwanda ziturutse mu Burundi mu bihe bitandukanye biri mu byagize uruhare rukomeye ku idindira ry’umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Mu mwaka wa 2022, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, icyizere kuri paji nshya y’umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyongeye guca amarenga.
Ku ikubitiro muri uwo mwaka, ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’Uburundi habereye ibiganiro byahuje abahagarariye inzego z’iperereza hagati y’ibihugu byombi. Byari bibaye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itanu yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka.
Nyuma y’amezi abiri gusa, i Nemba hongeye kubera inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, ndetse n’uw’u Burundi, Amb. Albert Shingiro bemeranya ku gushyira akadomo ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Mu mwaka wa 2021, ifungwa ry’Ibitangazamakuru birwanya Leta y’Uburundi byakoreraga ku butaka bw’u Rwanda birimo Radio Inzamba, Tele-Rennaissance na RPA biri mu byatanze icyizere ko ibintu biri kujya mu buryo. Ibi byasabwe na Leta y’Uburundi.
Ku italiki ya 1 Nyakanga 2021, u Rwanda rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo u Burundi n’u Rwanda byubake “umusingi ukomeye w’imibanire ishingiye ku mateka n’umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke n’iterambere rirambye.”
Mu isengesho yakoze apfukamye, kuwa 27 Ukuboza 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo.
Yagize ati “Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane na bo kugira ngo tugire abaturanyi beza.”
Kuwa 10 Mutarama 2022, intumwa z’Uburundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira, zakiriwe muri Village Urugwiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Izi ntumwa zari zizanye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye bugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.