Rayon Sports yongeye kuregwa muri FIFA n'abahoze ari abakozi bayo bayishyuza

Rayon Sports yongeye kuregwa muri FIFA n'abahoze ari abakozi bayo bayishyuza

  • Umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yareze Rayon Sports muri FIFA

  • Umutoza Masudi Djuma yareze Rayon Sports muri FIFA

  • Rayon Sports irishyuzwa miliyoni 43RWF

Feb 07,2023

Abatoza bahoze batoza Rayon Sports barimo Jorge Paixiao na Masudi Djuma biravugwa ko bamaze kugeza ibirego muri FIFA bayishyuze akayabo nyuma yo kubirukana.

Amakuru aravuga ko aba bagabo babiri bamaze kugeze ibirego byabo muri FIFA aho umwe ashaka miliyoni 32 FRW undi Miliyoni 12 FRW.

Muri Kamena 2022 ni bwo Paixão na Ferreira Faria Paulo Daniel wari umutoza umwungirije batandukanye na Rayon Sports.

Paixão yageze muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2022. Yatoje iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ayifasha gusoza ku mwanya wa kane n’uwa gatatu mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Jorge Manuel da Silva Paixão Santos umwaka urangiye yasimbujwe Umurundi Haringingo Francis Christian.

Agitandukana n’iyi kipe, uyu mutoza yavuze ko mu mezi atanu yayitoje hari abiri atabonyemo umushahara.

Mu ukwakira 2022,nibwo byavuzwe ko Paixão yareze Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), avuga ko iyi kipe itamuhembye nk’uko byari mu masezerano bagiranye ndetse ko yahawe iminsi 45 yo kwishyura.

Icyo gihe,Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko nta myanzuro barabona ngo “tugire icyo dutangaza.’’

Ku wa 22 Werurwe 2022, nibwo hasakaye amakuru ko Masudi Juma yagejeje ibaruwa irega Rayon Sports muri FERWAFA aho yayishinjaga kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akayishyuza miliyoni 58 Frw.

Nyuma y’iki kirego, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko nta kosa na rito bwakoze kuko Masudi Juma yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yagize ati:”Iyo umuntu atanze ikirego ni ibyifuzo bye ntabwo ariko bihita bifatwaho umwanzuro na Rayon Sports izahabwa umwanya wo kwisobanura. Ibyo aribyo byose Rayon Sports ni ikipe ikomeye, twagiye twigira mu masomo menshi y’abatoza n’abandi batandukanye bagiye baturega. Ubu navuga ko tutakora ikosa ryo kwirukana umukozi udafite koko impamvu zifatika zatuma yirukanwa.

Masudi yari yasinye imyaka ibiri nk’umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021, hanyuma tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza.

Tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa ibaruwa isesa amasezerano ye burundu.