Abantu 17 bari bagiye gushyingura bahitanwe n'impanuka barimo 14 bo mu muryango umwe

Abantu 17 bari bagiye gushyingura bahitanwe n'impanuka barimo 14 bo mu muryango umwe

  • Impanuka ikomeye yahitanye abantu 17

Feb 07,2023

Abaturage 14 bo mu muryango umwe, bapfiriye mu mpanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 17 abandi 12 barakomereka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yavaga Dar es salaam  yerekeza Kilimandjaro, yakoze yakoze impanuka ubwo yagonganaga na Mitsubishi/Fuso. Iyi mpanuka yapfiriyemo abantu 17 barimo abantu 14 bo mu Muryango umwe ndetse abantu 12 barakomereka. Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Tanga mu karere ka Korogwe, kuwa Gatandatu tariki  4  Gashyantare 2023. 

Perezida Samia  Suluhu Hassan yamenye iyo mpanuka ari mu nama yaberaga i Burundi yahuzaga abakuru b'Ibihugu bya EAC, maze yandika ubutumwa kuri twitter yihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Inkomoko: The  citizen.co.tz

Tags: