Nyagatare: Ikamyo itwara gaz yakoze impanuka ihitana 3 abandi barakomereka

Nyagatare: Ikamyo itwara gaz yakoze impanuka ihitana 3 abandi barakomereka

Feb 07,2023

Imodoka itwara gaz yakoze impanuka ihitana ubuzima bw'abantu batatu, abandi batanu barakomereka.

Ikamyo itwara gaz niyo yakoze iyo mpanuka yabereye mu murenge wa Rwimiyaga, mu masaha ya saa moya z'umugoroba wo kuwa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023.

Iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 3, abandi bantu 5 barimo abamotari n'abagendaga n'amaguru batanu barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’ikamyo wananiwe kuyobora imodoka ahubwo akayishora mu bantu bari munsi y’umuhanda.

Yagize ati “Iyi kamyo yari ivuye gupakurura gaz kuri Sitasiyo ya SP Rwamagana yerekeza Kagitumba, igeze aho yakoreye impanuka umushoferi ashaka guhunga umumotari wari mu muhanda, ananirwa kuyobora imodoka iragenda igwa munsi y’umuhanda ariko igonga abantu bari munsi y’umuhanda barimo abanyamaguru n’abamotari.”

Iyo mpanuka imaze kuba hapfuye abantu babiri hakomereka abantu batandatu, ariko umwe mu bakomeretse yapfiriye ku bitaro bya Nyagatare bituma abapfuye baba batatu naho abakomeretse baba batanu. Umushoferi wari utwaye iyo kamyo ntacyo yabaye.