Dore impamvu zituma igitsina cy'umugabo kigwingira cyangwa kikagabanuka cyane mu buryo butunguranye n'icyo yakora

Dore impamvu zituma igitsina cy'umugabo kigwingira cyangwa kikagabanuka cyane mu buryo butunguranye n'icyo yakora

Feb 08,2023

Muri iki gihe abagabo benshi usanga bafite ibibazo bitandukanye byo gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’abo bashakanye ndetse bikagira ingaruka mbi mu mibanire yabo. Gusa n’ubwo bimeze gutyo ariko hari n’abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito (Penile Atrophy). Ese byaba biterwa n’iki? Ese hari ubufasha?

 

Penile Atrophy ni iki?

 

Penile Atrophy ni ukugwingira kw’igitsina cy’umugabo cyangwa kugabanyuka kw’ingano y’igitsina cy’umugabo, bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina imisemburo mike ya Testosterone ndetse n’ibindi.

 

Ubusanzwe igitsina cy’umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry’ibihe, n’ibindi,….Gusa iyo igitsina cyagwingiye ntabwo ubona kiyongera n’ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

 

Ni iki gitera kudakura neza kw’igitsina?

 

Kudakura neza kw’igitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”

 

Impamvu 4 z’ingenzi zitera kudakura neza kw’igitsina

 

1. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo

 

Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye,ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy’umugabo,iyo rero adatembera neza mu gitsina,wenda bitewe n’ibibazo by’imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza,igitsina gitangira kugabanyuka buhoro buhoro.

 

2. Kugira imisemburo mike bita Testosterone

 

Ubusanzwe iyi misemburo ta Testosterone ifasha igitsina gukura neza,iyi misemburo igenda igabanyuka bitewe n’imyaka, bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.

 

Akamaro k'umusemburo wa Testosterone n'uko wawongera

 

3. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo

 

Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy’umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira.Muri ubwo twavugamo nk’ubwo bita Peyronie’s disease (Ni indwara ituma igitsina kihina),za Kanseri zitandukanye zifata igitsina,ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

4. Umubyibuho ukabije

 

Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose,ahubwo ni hahandi usanga umuntu w’umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane.Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure,Ikurura igitsina ugasanga afite agatsina gato,karanyunyutse cyane.Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero,cyane cyane kubyibuha inda.

 

Wari uzi ko byavurwa?

 

Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye,ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera.

 

Src:www.healthline.com