Kigali: Umubyeyi n'abana be 2 bapfuye mu cyumweru kimwe. Harakekwa amarozi

Kigali: Umubyeyi n'abana be 2 bapfuye mu cyumweru kimwe. Harakekwa amarozi

  • Abantu bakomeje kwibaza ikihishe inyuma y'urupfu rw'abana 2 na Se ubabyara rwabaye inkurikirane

  • Ahobantegeye Immaculee yagize ihungabana nyuma yo gupfusha umugabo we n'abana 2 mu cyumweru kimwe

Feb 08,2023

Mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, haravugwa impfu z’abantu batatu bo mu muryango umwe barimo umugabo n’abana be babiri bitabye Imana mu gihe cy’iminsi ine gusa, kandi bose bapfa urupfu rw’amayobera none byateye ihungabana umugore wo muri uyu muryango.

Ibi byago byabaye ku muryango utuye mu Mudugudu wa Marembo I mu Kagari Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, yabwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko umuntu wa gatatu witabye Imana muri uyu muryango, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023.

Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wigaga mu yisumbuye, bamusanze yapfuye, kandi muri weekend ishize hari hapfuye se w’uwo mwana ndetse n’undi mwana wabo wigaga muri kaminuza.”

Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko aba bantu bose uko ari batatu bapfuye impfu z’amayobera kuko umugabo n’umwana we bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, nta gihe bari bamaze barwaye, none n’uwitabye Imana muri iki gitondo na we basanze yashizemo umwuka kandi nta ndwara yari afite.

Gusa ngo harakekwa ko hari uri kubaroga ndetse n’abatuye muri aka gace bafite uwo bakeka, none muri iki gitondo babyutse bakamejeje ngo na we baramuhitana.

Uwatanze amakuru kandi, avuga ko umugore wo muri uyu muryango wagize ibyago witwa Ahobantegeye Immaculee, yahise agira ikibazo cy’ihungabana agasa nk’ugize uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo yahise ajyanwa mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera kugira ngo afashwe.

 

Src: Radiotv10