Ngoma: Umugabo yasanze umugore we mu kabari abagabo bamukikiye ari nako bamusoma. Irebere ibyakurikiyeho

Ngoma: Umugabo yasanze umugore we mu kabari abagabo bamukikiye ari nako bamusoma. Irebere ibyakurikiyeho

Feb 08,2023

Umugabo utuye mu murenge wa Kazo, yasanze umugore we mu kabari ateruwe n'abagabo bari bamukikiye bivugwa ko barimo no kumusoma ararira cyane kubera agahinda.

Uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 kuwa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023 yahawe amakuru ko umugore we arimo gusangira inzoga n'abagabo bamwicaje ku bibero bikanavugwa ko banyuzagamo bagasomana.

Aganira na Radio Tv10, uwo mugabo yavuze ko yashenguwe n'agahita kubera gusanga umugore mu kabari abagabo bamuteruye bamwicaje ku bibero.

Ati: "Musanze muri kabari abagabo bamukikiye, umugore tubanye nabi pe! Ntabwo tubanye neza buri munsi ni intambara akora amakosa ntanyumva."

Uyu mugabo yakomeje arira  ati "Icyifuzo cyanjye ni uko yataha iwabo nkigumira njyenyine."

Umugore we yumvikana mu ijwi rirenga ururimi rutava mu kanwa ati: "Aha ni iwanjye nta burenganzira uhafite ."

Umwe mu baturanyi yemeza ko urwo rugo rufitanye amakimbirane kubera ubusambanyi.

Ati: "Icyo bapfa ni ubusambanyi umugore arasambana. Umugabo mu kanya sinzi uwumubwiye ko umugore we yasinze, umugabo agiye kureba asanga abagabo baramukikiye barimo barasomana".

Uyu muturage yakomeje agira ati: "Ni ikibazo kimaze igihe kirekire, ubuyobozi bwarigishije, abaturage turigisha ariko byarananiranye."

Undi muturage yavuze ko muri urwo rugo bahorana mu makimbirane ndetse badatandukanye bazahura n'ingaruka zizaturuka muri ayo makimbirane.

Singirankabo Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kazo, yavuze ko iki kibazo cy'amakimbirane yo muri uwo muryango ntayo azi ariko ko ubuyobozi buzabagira inama uwo muryango.

Ati: "Nta makuru twari tubifiteho ariko twakurikirana tukareba uko bimeze niba barasezeranye, abandi bakabagira inama kuko ingo zifite amakimbirane ziba zihari kandi umuntu akabagira inama."