Umugabo yishe umuturanyi we amuziza gucuranga imiziki cyane akamubuza kwikinira amakarita ibyakurikiyeho biratangaje
Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yafunzwe azira kwica umuturanyi we amuteye icyuma,amushinja gucuranga imiziki cyane bikamubangamira ntabone uko akina umukino kuri mudasobwa.
’Benjamin C’ w’imyaka 41 ashinjwa kwica uwitwa umukobwa witwa Romane w’imyaka 21,umunyeshuri wariutuye munsi y’iwe.
Uyu munyeshuri ngo yatumiye inshuti ze ngo baganire banakine amakarita ubwo Guma mu rugo ya mbere yari iri kurangira I Lyon,kuwa 16 Gicurasi 2020.
Yitwaje urusaku,polisi n’abaturanyi bavuga ko rutari rwinshi cyane,Benjamin yahagaritse umukino yari ari gukina ahita ajya gukomanga ku rugi rw’uyu muturanyi.
Uyu ngo yahise yikura icyuma agitera uyu Romane mu nda amusiga ku muryango ari kuvirirana.
Romane yapfiriye mu bitaro nyuma y’iminsi ibiri.
Uyu mugabo ngo agikomanga ku rugo agafata icyuma,Romane ngo yaramubwiye ngo ’uri umusazi’.
Inshuti za nyakwigendera zari zaje kubana nawe kubera Guma mu rugo,zirukanse kuri uyu mugabo mu nyubako bakodeshaga,zimukangisha kumukubita intebe.
Abashinzwe umutekano ngo basanze uyu ushinjwa ubwicanyi yikomereje gukina umukino wo kuri mudasobwa.
Abanyamategeko bavuze ko ukekwaho icyaha yahungabanyijwe n’urusaku rwinshi yumvaga kuko kuba afite ikibazo cy’amaso byaratumye urusaku rwamugeragaho ruba rwinshi.
Ubwo abapolisi bamusangaga mu nzu yarababajije ngo "ameze ate?’
Icyatangajea abantu ni uko Ushinjwa icyaha atagihamijwe kuko ngo atishe uyu mukobwa abishaka cyane ko ngo atamenye ko yakomerekeje umuntu bitewe nuko atabona neza.