Musanze: Pasitoro yahuye n'uruva gusenya ubwo yagubwaga gitumo muri Lodge ari kumwe n'umugore w'abandi

Musanze: Pasitoro yahuye n'uruva gusenya ubwo yagubwaga gitumo muri Lodge ari kumwe n'umugore w'abandi

Feb 14,2023

Pasiteri ubarizwa mu itorero rya ADEPR utuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, Habiyambere yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa muri Lodge iherereye mu murenge wa Nyange ari kumwe n’umugore witwa Uwamariya.

Habiyambere w’imyaka 45 y’amavuko na Uwamariya w’imyaka 30 batawe muri yombi kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, hashingiwe ku makuru umugabo w’uyu mugore witwa Harindintwari Felicien yari amaze gutanga, ahuruza ko ari gucibwa inyuma n’uwo basezeranye byemewe n’amategeko.

Bakimara gufatwa, bajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi.

Ivomo: Bwiza