Umubare w'abacancuro ba Wagner baguye muri Ukraine wamenyekanye

Umubare w'abacancuro ba Wagner baguye muri Ukraine wamenyekanye

  • Umubare w'abacancuro ba Wagner biciwe muri Ukraine

Feb 18,2023

Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko abacanshuro barenga 30,000 barwanira itsinda ryitwara gisirikare rya Wagner ryo mu Burusiya bishwe cyangwa barakomereka kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.

Umuvugizi mu biro bya Perezida w’Amerika - bizwi nka White House - John Kirby yavuze ko mu byumweru bya vuba aha bishize iryo tsinda ryatakaje abarwanyi benshi, abagera hafi ku 9,000 bakaba bariciwe mu mirwano.

Itsinda rya Wagner ryakuye abarwanyi benshi mu bahoze ari imfungwa zo mu magereza yo mu Burusiya, ndetse Kirby yavuze ko benshi mu bishwe cyangwa bagakomereka bari imfungwa zisanzwe zarahamijwe ibyaha zitahawe imyitozo ya gisirikare.

Nubwo abo bishwe cyangwa bagakomereka, itsinda Wagner ryateye intambwe rifata ibice bimwe byo mu nkengero y’umujyi wa Bakhmut.

Imwe mu miryano ikaze cyane yo muri iyi ntambara imaze igihe ibera mu nkengero z’uwo mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine, aho abacanshuro bo mu itsinda Wagner biganje mu bikorwa by’Uburusiya byo gushaka kuwufata.

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko abarwanyi bo mu itsinda Wagner boherejwe mu bitero ari benshi kandi ahantu h’imirambi ho ku butaka.

Ndetse umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine yavuze ko Uburusiya bwananiwe kuhakura abasirikare bakomeretse n’abapfuye - bituma hari "ahantu usanga imirambo yabo igerekeranye".

Gufata Bakhmut bishobora gutuma Uburusiya butera intambwe yerekeza ku mijyi minini yo mu burengerazuba, nka Kramatorsk na Slovyansk.

Ariko Kirby - umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika - yumvikanishije ko gutera indi ntambwe bishobora kugorana kuko n’ibice bimwe Uburusiya bwafashe muri Bakhmut byatwaye amezi kugira ngo bubigereho kandi ko bwabigezeho "butakaje byinshi cyane budashobora gusimbuza".

Yanibajije ku kamaro gufata uwo mujyi byaba bifitiye Uburusiya mu rwego rwa gisirikare.

Kirby yabwiye abanyamakuru ati: "Birashoboka ko bishobora kurangira bafashe Bakhmut, ariko izaboneka ko nta kamaro nyako ibafitiye kuko nta gaciro nyako ifite mu bijyanye n’amayeri y’urugamba".

Ahandi, abategetsi bo mu butasi bw’Ubwongereza bagereranyije ko abasirikare basanzwe b’Uburusiya n’abarwanyi bo mu itsinda rya Wagner bashobora kuba bamaze kwicwamo cyangwa gukomerekamo abari hagati ya 175,000 na 200,000 - barimo n’abapfuye bari hagati ya 40,000 na 60,000.

Itsinda Wagner ryari rito cyane mbere yuko Uburusiya bugaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2022, rikaba ryari rifite abarwanyi 5,000, benshi muri bo bakaba bari abahoze ari abasirikare, bafite inararibonye mu bya gisirikare.

Byemezwa ko itsinda Wagner ryatangiye ibikorwa byaryo mu mwaka wa 2014 mu mwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho buwuvanye kuri Ukraine.

Kuva icyo gihe, rimaze gukorera mu bindi bice byo muri Ukraine, muri Syria ndetse no mu bice bimwe byo muri Afurika. Ryashinjwe ubugome no gukora ibyaha byo mu ntambara.

 

BBC